Advertising

Rayons Sports yikoreje Vision FC umutwaro w’ibitego

20/02/2024 19:25

Ikipe ya Rayon Sports yabimburiye izindi mu kugera muri ½ ihagera itsinze Vision FC ibitego 5:1 mu mikino yombi.Vision FC yasezerewe na Rayon Sports isanzwe ikina icyiciro cya Kabiri hano mu Rwanda.

Ni mu mikino ya ¼ yatangiye gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024 ubwo Rayon Sports yatsindaga Vision ibitego 3:1 mu mukino wabereye kuri Pele Stadium mu Mujyi wa Kigali ku isaa Cyenda zuzuye.

Uyu mukino wagiye kuba ikipe ya Rayon Sports isa n’iyamaze gukatisha itike kuko umukino ubanza yari yatsinze ibitego 2 kuri 0 ya Vision FC yasabwaga byibura ibitego 3:0 gusa bikarangira itsinzwe 3:1 byose hamwe bikaba 5 kuri 1.
Rayons Sports yatsindiwe na Ndekwe Felix , Ganijuru Ellie na Paul Gomis kuri Penaliti yakorewe Tuyisenge Arsene mu gihe kimwe cyatsinzwe na Niyonkuru.Rayon ikatishije itike ku bitego 5 kuri 1.

Biteganyijwe ko muri ½ isahura nizava hagati ya Bugesera na Mukura VS zizakinira i Huye ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.Mu yindi mikino yo kwishyura ½ Police FC izakina na Gorilla , Gasogi United ikine na APR FC

Previous Story

Elsa Majimbo yasobanuye impamvu yamuteye kunywa itabi n’inzoga

Next Story

Evariste Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558

Latest from Imikino

Go toTop