Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, kuri Kigali Pele Stadium, habereye umukino wahuje amakipe abiri akomeye mu Rwanda APR na Rayons Sports zahataniraga igikombe cya Super Cup.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa cyenda , waje kurangira ikipe ya Rayons Sports, ikubise itababarira APR fc dore ko yatumye abakinnyi b’Abanyamahanga iyi kipe yaguze, baburirwa irengero mu gihe byagaragaraga ko irimo gukina neza.
Abakinnyi babajemo kumpande zombie twavuga,Hategekimana Bohneur , Rwatubyaye Abdoul, SERUMOGO Ally, Eric Ngendahimana , Mitima Isaac Ganijuru Elie , Kanamugire Roger, Luvumbu , Youssef , Ojera na Charles, aha ni kuruhande rwa Rayons Sports.
Kuruhande rwa APR FC habanjemo; Ndizira Pavelh, Buregeya Prince , Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian,Nshimiyimana Yunnusu, Nshimiyimana Ismael, Ali Shaiboub, Ruboneka Bosco, Apam, Niyibizi Ramadan , na Victory Mbaoma.
Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye Rayons Sports, iyoboye n’ibitego 2 kubusa, byatsinzwe n’abarimo Ojera kuri Penality na Kalisa Rachid.
Rayons Sports yihimuye kuri APR FC yaranzwe no kuyitsinda umusubirizo.