Umuhanzikazi Queen Cha , umaze igihe kitari gito i Dubai mu mirimo itandukanye yagaragaje ko indirimbo we na Fire Man bafatanyije bakayita ngo ‘Ca Inkonizamba’ ariyo ndirimbo iyoboye muzo yakoze zikamukora ku mutima.
Queen Cha wahoze muri The Mane gusa asohokamo mu ibanga rikomeye akajya hanze y’u Rwanda mu Mujyi wa Dubai, yifashishije agace k’iyi ndirimbo karirimbwe na Fire Man , agaragaza ko ariyo ndirimbo afata nk’iyibihe byose kuri we.
Aka gace yanyujijeho ni ako Fire Man aba aririmbo ko “Uvomera abandi azavomerwa, uwicisha bugufi afatwe nk’ikibabi kibisi , buri mutima wiyiziho uwawo mu babaro n’umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo”.Muri iki gice Fire Man akomeza akoresha amagambo go muri Zaburi akaririmba ko abantu bambura imfubyi umucunguzi ariwe uzabibabaza.
Mu kumwikiriza Queen Cha nawe atera agira ati:” Benshi barihebye ! Barahangayitse ! Bahora bigutse ,..Bibaza uko ejo bazaramuka ah ! Mana ubafashe !!”.Bamwe mu bagerageje kugira icyo bavuga basabye Queen Cha kugaruka muri muzika berekanako bamukumbuye.
"Benshi barihebye, barahangayitse, bibaza uko ejo bazaramuka. Mana ubafashe" ft Queen Cha! https://t.co/mr22ZqStX5
— Y.R.N Patek 🚀 (@MweneSimpoze) November 2, 2023
