Anastacia Mukabwa yahishuye ibidasanzwe kuri Rose Muhando

11/02/2024 09:08

Anastacia Mukabwa nawe ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Tanzania, uyu mugore yagerageje gutangaza byinshi kuri Rose Muhando wabatijwe akazina ka ‘Quen Of Gospel’ muri muzika ya Tanzania mu myaka myinshi itambutse.Mukabwa yagaragaje uruhare rwa mugenzi we kuri muzika ye nk’umwe mu bamufashije gutera intambwe ariho magingo aya.

 

Mukabwa avuga ko ashimira cyane, umuhanzikazi Rose Muhando kubera uruhare rukomeye yagize muri muzika ye harimo no ku mwereka inzira yo kunyuramo.Yavuze ko gukorana indirimbo na Rose Muhando mu myaka 15 ishize aribyo byatumye yamamara cyane akagera ku rwego rudasanzwe.Mukabwa yagize ati:Rose Muhando ntabwo ari inshuti yanjye gusa ahubwo ni we nigiraho byinshi.Niwumva Anastacia Mukabwa  nk’umukozi w’Imana , uzumva na Rose Muhando kuko niwe wangejeje aha akabona ikindimo akaba aricyo ashyigikira”.

 

Anastacia yagize ati:”Rose Muhando niwe wanjyanye muri Studio bwa mbere anyishyurira n’amafaranga none uyu munsi murimo kunyumva”.Mukabwa yemeje ko gutera imbere ku muziki we ubyihishe inyuma ari Rose Muhando.Ati:”Rose Muhando ni we mugore wihishe inyuma yo kumenyekana kwanjye muri muzika”.Yemeje ko kandi nawe yaje gufata ikiganza abandi bahanzi bagenzi be b’indirimbo zo kuramya ariko abikuye kuri Rose Muhando.

 

Mukabwa yagaragaje ko nanone ataririmbana n’ubonetse wese, ati:”Nibyo turafashanya ariko burya ntabwo abansaba ko twaririmbana bose tuzaririmbana kuko na Satani hari ubwo azana abantu ngo mukorane.Mbansabwa kwitonda nkabanza nkemenya ko uriya nawe ari umukozi w’Imana”.

Advertising

Previous Story

Queen Cha yasubije amaso inyuma ku ndirimbo yakoranye na Fire Man agira icyo asabwa n’abafana

Next Story

Mutesi Jolly yatewe ubwuzu n’umwana wa Simon Kabera wamaze imyaka atabasha kuvuga ubu akaba aririmbira Imana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop