Police y’u Rwanda yasubije uwagaragaje ko yatewe mpaga y’ibitego 3 kuri 0 na Bugesera Bugesera WFC.
Mu butumwa bw’uyu wanyuze kuri X yagize ati:” Equipe Ya POLICE W FC yatewe mpaga (3-0) ku mukino wa shampiyona yari gukina na Bugesera FC kuko abashinzweme umutekano (Aba Police) batabonetse”.
Mu kumubiza, Police y’u Rwanda yagize ati:” Muraho, Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano ku kibuga aho ikipe ya Police Women FC na Bugesera Women FC zagombaga guhura twatangiye kugikurikirana kandi ababigizemo uruhare bazahanwa uko bikwiriye. Murakoze”
Ubusanzwe nta kipe yemerewe gukina nta Police ihari mu rwego rw’umutekano. Nk’uko amakuru abitangaza, Bugesera WFC yanze gukina kuko nta Police yari ihari biba ngombwa ko itera mpaga.
Kugeza ubu Police iri ku mwanya wa 10 n’amabota 8 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore ruyobowe na Rayon Sports ifite amanota 28.