Advertising

Hagaragajwe impamvu yatumye umufana wa Rayon Sports yambikwa amapingu

12/09/24 6:1 AM
1 min read

Police y’u Rwanda yavuze ku kibazo cy’umufana wafatiwe muri Stade Amahoro ku mukino wa Rayon Sports na APR FC akambikwa amapingu.

Police yagaragaje ko yagiye kwicara mu mwanya w’abafite ubumuga akagirwa inama yo kuhava ariko akinangira kugeza ubwo bamwambitse amapingu akahavanwa.

Banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo (X) , RNP ( Rwanda National Police) banditse ati:”Muraho, Uyu yafashwe nyuma y’uko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga”.

Bakomeje basaba buri wese kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe bagiye kureba umupira.

Ati:”Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze”.

Ibi byabaye ku mukino Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC tariki 07 Ukuboza kuri Stade Amahoro, ugatangira Saa Kumi n’ebyiri (18h00′) ukaza kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

1 Comment Leave a Reply

Comments are closed.

Sponsored

Go toTop