Advertising

Platini P yageneye umuhungu we impanuro – VIDEO

06/12/24 8:1 AM

Umuhanzi Platini P , yagaragaje urwo akunda umuhungu we mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘KUMUTIMA’.

Ni ndirimbo ikoze mu buryo butuje ariko yuje impanuro buri mu byeyi yaha umwana we dore ko mu mashusho aba yicaranye n’umwana bisa n’aho ari ku mugira inama.

Muri iyi ndirimbo y’iminota 2 n’amasegonda 39 , aririmba agira ati:”Burya uvugaka byari umunezero , narize amarira y’ibyishimo , papa aragukunda gahungu kanjye ,…. , umutima wawe uterera mu wanjye.Bari bakubwira ko dusa, mu mico no mu myifatire kandi ko turangwa n’indero”.

Muri iyi ndirimbo ati:”Nemeye rero uri imfura mu bahungu, unyuzuza ibyishimo nukuri kw’Imana”.

Platini P akoze iyi ndirimbo ishimangiza umuhungu we nyuma y’amagambo atari make yavuzwe y’uko yasanze umwana we w’imfura atari uwe cyakora akabyima itangazamakuru cyane.

________Umuhanzi Platini P

Sponsored

Go toTop