Perezida w’u Burundi yemeje ko bafasha FARDC kurwanya M23

29/12/2023 15:01

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yemeje ko bafasha FARDC ku rwanya M23.

 

Agaruka ku basirikare b’abarundi bafatiwe muri Congo na M23, Perezida w’u Burundi, yemeza ko iperereza rye ryamweretse ko abo basirikare ari aba Red Tabara barwanira M2.Red Tabara akaba ari  umutwe urwanya igihugu cy’u Burundi.

 

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Evariste Ndayishimiye yemeje ko igihugu cye kiri gufasha FARDC  kuko ngo inzu y’umuturanyi ntiyashya ngo ntumufashe kuyizimya.Yagize ati:”Kubijyanye n’Umutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nk’uko mubizi ni Igihugu cyinjiwemo n’akajagari kubera imitwe myinshi .

 

“Rero mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, twafashe umwanzuro wo kubafasha , rero iyo murimo murafasha ntibikuraho amasezerano muba mufitanye.Ibihugu rero iyo bifitanye amasezerano y’uko bitabarana ibyo birakorwa kuko , inzu y’umuturanyi nishya ntujye kuyizimya nawe iyawe nishya ntabwo azaza kandi ntawe umenya uko ibiza biza, ariko iyo mutabarana biba ari byiza.

 

Iyo rero Igihugu cy’u Burundi kigiye gutabara Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye gutabara nk’uko cyitabaye kuko , burya imirwano myiza, uba ugomba kumenya kuyirwana utarayirwana.Buriya rero iyo ugiye mu bikorwa nk’ibyo byo gufasha igihugu uba witeguye neza kuko imirwano ni umukino wo gupfa”.

Evariste yavuze ko kuba umusirikare bisaba kwitegura gupfira igihugu , ukamenya ko gupfa ari ibisanzwe ukemera ukitanga.

Advertising

Previous Story

Wamugabo wafashe kungufu imbwa 42 zigapfa yagejejwe imbere y’urukiko

Next Story

“Navutse ntabona ariko Imana imfungura amaso ndareba” ! Umuhamya bw’umuramyi Chidinma Ekile

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop