H.E Paul Kagame yongeye gushimangira ko ari umufana wa Arsenal ukomeye

01/04/2024 15:43

Perezida Kagame yavuze ko ari umwe mu barebye umukino wa Premier League wahuje ikipe ya Arsenal na Manchester City , avuga ko yakiriye ibyavuyemo kuko iyi kipe itabashije gutsinda.H.E Paul Kagame yagarutse kuri iyi kipe mu kiganiro yagiranye na Radio10 na Royal FM kuri uyu wa 1 Mata 2024.

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wabajije Perezida Kagame niba yarabashije gukurikira umukino wa Arsenal afana na Manchester City wabaye ku cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.Atazuye Perezida Kagame avuga ko yawurebye kandi ko yakiriye ibyavuyemo maze bishimangira ugukunda iyi kipe kwe.Yagize ati:” Yego, nawukurikiye.Akenshi iyo mfite umwanya ndabikurikira.Ejo rero nari mfite umwanya ndabikurikira”

Umunyamakuru yahise agira ati:” Twabuze gato ngo dutsinde”. Perezida Kagame yakomeje agira ati:” Nibyo twifuzaga.Umupira niko ugendan, ntabwo Iteka biba amahire uko umuntu abishaka.Reka turebe indi mikino iri imbere uko izagenda”.Kunganya uyu mukino kwa Arsenal byatumye itakaza umwanya wa Mbere.

Perezida Kagame ntabwo ari umufana wa Arsenal gusa ahubwo ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakunda umupira w’amaguru n’indi mikino itandukanye dore ko hari n’igikombe cyamwitiriwe cyitwa CECAFA KAGAME CUP.

 

Advertising

Previous Story

Anitha Pendo yagaragaje akanyamuneza yatewe n’igihembo yaherewe muri Ghana

Next Story

Perezida Kagame yavuze impamvu atava ku butegetsi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop