Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda ndetse n’abafite inshingano zitandukanye bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, gutekereza ku biganiro byabereye muri iyi nama kugira ngo bibaze kucyo batahanye.
Ati “Kugira ngo dutere intambwe, turusheho gukora neza ibyo twakoraga neza, dukosore vuba na bwangu, ibyo twasanze bitagenda neza kandi kubikosora tubifite mu bushobozi bwacu.”
Ku kibazo kijyanye n’amarushanwa muri Siporo, Perezida Kagame yasabye ko abashinzwe siporo bakwiriye kubirebaho ku buryo bakora icyatuma siporo itera imbere. Ati “N’ubundi nibyo bashinzwe.”
Ku busabe bwo kuba yasubira ku kibuga ati “Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasaba… icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho.”
Yavuze ko atajya mu bintu birimo ruswa n’amarozi, ko ari nayo mpamvu yahagaritse kujya ku kibuga. Ati “Ibintu nka biriya ntabwo bari bakwiriye kuba babyihanganira”.
Prof Senait Fisseha uri mu Banyafurika b’inararibonye akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza kuko mu bihugu byose birimo na Amerika yamazemo imyaka 35, nta hantu yigeze abona ubuyobozi bwiza nk’ubwo rufite.
Yavuze ko muri iki gihe yumva ubwiyongere bw’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho yahereye asaba Abanyarwanda n’ababa mu Rwanda muri rusange ko bakwiye gufata iya mbere bakagira uruhare rugaragara mu kurwanya abo bantu.
https://www.youtube.com/watch?v=3wO9ZOnFiIM