Advertising

Paul Kagame yasubije DRC yifuzaga ko Arsenal, PSG na Bayern Munich zisesa amasezerano n’u Rwanda

02/04/25 21:1 PM
1 min read

Perezida Paul Kagame uyobora Igihugu cy’u Rwanda, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo gupfusha ubusaba imbaraga zayo nyuma yo gusaba amakipe atandukanye yo ku mugabane w’Iburayi akorana na Visit Rwanda gusesa amasezerano y’ubufatanye afitanye.

Ibi byo gusesa amasezerano ku makipe y’Iburayi bwasabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Therese Wagner Kayikwamba aho yandikiye amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage ayasaba gusesa amasezerano afitanye n’u Rwanda.

Ni amakipe afatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB),  mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Wagner Kayikwamba mu ibaruwa yanditse yagaragaje ko amasezerano aya makipe afitanye n’u Rwanda ari ay’amaraso nyuma yo kurushinja gusahura amabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yatangaje ibi bisa no kugambanira u Rwanda kuri aya makipe , nyuma y’aho umutwe wa M23 wari umaze gutangaza ko wafashe Umujyi wa Goma bidasubirwaho.

Igihugu cy’u Rwanda, ni kenshi cyahakanye ko kidakorana na gato n’umutwe wa M23 mu gihe Leta ya Kinshasa yo idahwema kubirwegeka ho.

Mu kiganiro cyihariye Larry Madowo wa CNN aherutse kugirana na CNN aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko imbaraga Congo iri guharabika u Rwanda no gusaba ko amasezerano n’ayo makipe yahagarara yakabaye izikoresha mu gukemura ibibazo biyugarije.

Ati:”Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal cyangwa buri Kipe iyo ari yo yose dukorana nayo ni imbaraga ziri gupfushwa ubusa. Ndatekereza ko bakwiriye gukoresha izo mbaraga mu gukemura ibibazo byabo bya Politike”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop