Advertising

Pamella yakeje icyamamare Shawn Mendes avuga ko we na The Ben ari abafana be cyane nyuma yo guhura

10/19/23 10:1 AM

Amashusho ya The Ben ari kumwe na Shawn Mendes amaze iminsi ari gukwirakwizwa kumbuga Nkoranyambaga.Uyu muhanzi Ben yagaragaje ko ari umufana ukomeye wa Mendes byaje no gushimangirwa n’umugore we wavuze ko ari inzozi zabaye impamo.

 

Mu magambo Shawn Mendes yavuze ubwo yari arimo gufatwa amashusho yagize ati:” Hey Pamella Ndagukunda”. Nyuma y’aya magambo Pamella nawe yunze muyavuzwe n’umugabo we agira ati:” Inzozi zabaye impamo, ejo nasubizagamo aya mashusho inshuro nyinshi cyane. Shawn Mendes, njye n’umugabo wanjye [ My Baby ] , The Ben turi abafana bawe b’imena. Byari ibihe byiza”.

 

Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko ubwo Shawn Mendes yari mu Rwanda ari gutembera aribwo yamenye The Ben bivuye ku ndirimbo ‘Can’t Get Enough ‘ yakoranye na Otile Brown , agasaba ko bamushakira uko yahura na The Ben.

 

Ibi bishatse kuvuga ko uyu muhanzi wamamaye ku Isi, ariwe wifuje guhura na The Ben kubera iyo ndirimbo. Kuri ubu amakuru avuga ko Shawn Mendes n’umuryango we basubiye muri Amerika nyuma y’igihe mu karuhuko mu Rwanda.

 

Kugeza ubu Shawn Mendes ntakintu yari yavuga kubihe byiza yagiriye mu Rwanda no guhura kwe na The Ben.

Previous Story

Naryamanye n’abagabo barenga 300 mu mwaka kandi bintera imbaraga ! Annie Knight yemeza ko kuryamana n’abagabo bimwongerera imbaraga

Next Story

Umuhanzi Paul Okoye yatanze inkunga yo gufasha Mr Ibu asaba n’abandi kugira ubuntu

Latest from Imyidagaduro

Dj Dizzo yapfuye

Dj Dizzo wari umaze igihe arembeye mu Bitaro arembejwe n’uburwayi bwa Kanseri yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri
Go toTop