Mu mikino ya Olympics irimo kuba , ku ruhande rw’iteramakofe, abashinzwe iyi mikino bemereye umugabo witwa Imane Khelif wo mu Gihugu cya Algeria gukina n’umugore w’Umutaliyani witwa Angela Carini, maze amukubita mu masegonda 46 yo nyine.
Mu masegonda 46 yo nyine, Umutaliyanikazi Angela Carini, yari amaze gukubitwa n’Umugabo wo muri Algeria witwa Imane Khelif wakinnye mu bagore Isi irebera.Angela ntabwo yigeze abona n’amasegonda abiri yo kwitekerezaho, kuko mu gihe yamaze mu kibuga yarimo akubitwa cyane n’uyu mugabo ukunzwe kwihindura umugore.Ubwo barimo barwana, amajwi ya Angela yavugaga ngo “Ntabwo byanyuze mu mucyo”.
Mbere y’umukino , Umunya-Algeria Imane Khelif yari yapimwe basanga ari umugabo ari nako yavutse.Ibi kandi byari byamubayemo mu mwaka washize wa 2023, aho Khelif yangiwe gukina imikino y’irushanwa ryo ku rwego rw’Isi , nyuma yo gupimwa imisemburo agasangwamo uwa Kigabo ariwo wiganje. Abashinzwe gupima , bari bamusanzemo umusemburo wa ‘Testosterone’ uri mu kigero cyo hejuru kurenza uko uba ungana mu bagore , banzura ko ari umugabo bituma akurwa mu irushanwa ry’abagore.
Uwitwa Lin Yu wo mu Gihugu cya Taiwan wari waje muri iyi mikino ya Olympics iri kubera mu Bufaransa, nawe yakuwe mu mu marushanwa kubera ko basanze ari umugabo washakaga gukina mu bagore nk’uko byemejwe na Umar Klemlev , umuyobozi wa International Boxing Association [IBA].Yagize ati:”Ibipimo by’utunyangingo byagaragaje ko Lin Yu afite Chromosomes XY, kandi XY ni Chromosome zigirwa n’abagabo kuko abagore ni XX”.
Khelif na Carini bakimara kwinjira mu kibuga, Imane, yahise yataka Angela, amukubita ingumi , ku masegonda 46 undi ahita ayamanika ava mu kibuga arataha.Nyuma yo kuva mu kibuga Carini , yagaragaje ko ababajwe cyane n’ibyamubayeho.Yagize ati:”Igihe cyose nari narabwiwe ko ndi indwanyi . Umutima wanjye urashengutse, gusa nagombaga guhagarika ku rwana ku bw’umutekano wanjye n’ubuzima bwanjye”.
Ati:” Ntabwo nigeze nkubitwa gutya rwose.Nyuma y’isegonda bakankomeretsa izuru, ntabwo narindi gushobora guhumeka. Negereye umutoza wanjye ndamubwira nti ibi birahagije.Wakabaye umukino wo kwibukwa ariko hariya nagombaga kurengera ubuzima bwanjye”. Muri iri rushanwa bibandaga cyane ku kureba ku bwanwa gusa n’ubwo mu myaka myinshi bagiye bihanangiriza abagabo kurizamo bashaka gukinana n’abagore.
Uwitwa Reem Alsalem ukora muri UN, yavuze ko abagore batari bakwiriye guhohoterwa kuri uri rwego bahuzwa n’abagabo aho gukinana n’abagore bagenzi babo.Ati:”Angela Carini, yakurikiye amarangamutima ye yo kubasha kwirinda no kurokora ubuzima bwe ariko rwose we n’abandi bagore ntabwo bari bakwiriye guhohoterwa kuri ruriya rwego bishingiye ku gitsina”.
Carini n’umutoza we bavuga ko Igihugu cyabo kidakwiriye kubarenganya ngo na cyane ko Carini yari yarasabwe n’abagenzi be kudakina ariko akanga agahatiriza kugeza atsinzwe ku ma segonda 46 gusa.