Ku mbuga nkoranyambaga benshi bazengurukije amafoto ya Nyambo na Titi Brown ariko bakarenzaho bati:”Ibaze ko badakundana”. N’ubwo aribyo bashyize kuri rubanda bavuga ko ari inshuti zisanzwe nyamara uko iminsi igenda indi igataha , aba bari hafi bo bemeza ko Titi Brown yaba yariboneye impano.
Nyambo yaciye igikuba mu bantu ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko uwo yita inshuti ye ‘Besto’ aho kuba umukunzi we dore ko amafoto yabo agaragaza ibitandukanye n’ibyo bavuga. Mu butumwa burebure , Nyambo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko Titi Brown ari inshuti ye y’ubuzima ndetse ko ngo ubushuti bwabo burushaho gukomera uko iminsi ishira indi igataha.
Yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko nkoramutima yanjye y’ibihe byose. Uyu munsi ndagucyeza nishimira umuntu w’agatangaza uri we.Ubupfura bwawe n’ubugwaneza n’ukuntu unshyigikira utizigama, bisobanuye Isi kuri njye.Buri uko umwaka ushize ubushuti bwacu bugenda bukura bunarushaho gukomera”.
Yakomeje agira ati:”Uzana urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye kandi ndagushimira ubutitsa kuba uhari ku bwanjye. Ndanagushimira mu buryo bwose bushoboka”. Nyambo yabwiye Titi Brown ko muri we ariho abonera umutuzo avuga ko ari we muntu yitaho kurusha abandi agaruka ku bigeragezo n’ingorane bacanyemo buri wese akahaba ku bw’undi.
Yakomeje agira ati:”Ni wowe mutuzo umfasha gucururuka mu burukari kandi buri gihe ujye wibukako ari wowe nitaho kurusha abandi. Ni ukuri kandi uri akazuba kamurikira iyo nasuherewe kandi nizeye ko tuzahora turi inshuti z’akadasohoka nk’uko bimeze ubu. Sha Besto ndabizi ko twahuye n’ibigeragezo n’ingorane kandi ko buri wese yagiye ahaba ku bwa mu genzi we. Amagambo ntabwo azigera asobanura ukuntu wazanye ibyishimo mu buzima bwanjye”.
Ati:”Uri umugisha mu buzima bwanjye kandi ni byiza. Abatabyumva bo bagufite nibwo babyumva Besto ukwiye gukundwa buri munsi”.
Yasoje amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko dore ko yari yabyibagiwe agahugira mu mutoma y’abakundana n’ubwo we avuga ko ari inshuti ye magara aho kuba umukunzi nk’uko wabisomye.
Mu bihe bitambutse , Titi Brown anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zose Titi Brown yashyize hanze amafoto agaragara nk’ateguwe hagati yabo, arenzaho amagambo yahamirije benshi ko byarenze ubushuti busanzwe ariko nawe ubushuti akaba aribwo acaho akarongo. Yagize ati:”Besto For Life (Ashyiraho umutima)”. Arongera ati:”Ndamukunda”.Hadaciyemo iminota mike , Nyambo Jesca yasubije ubwo butumwa bwa Titi Brown agira ati:”Ndagukunda Bestie”.
Byagiye bivugwa kenshi ko Nyambo ari inshuti magara ya Titi Brown kubera uburyo yamwitayeho ubwo yari afunzwe.Nyambo ngo ntabwo yigeze atererana na rimwe Titi kugeza afunguwe ubwe akabyihamiriza.
Ubwo hajyaga hanze amashusho yabo bari ku byinana, Titi Brown avuga ko badakundana , agaragaza ko ayo mashusho yafashwe bombi bari mu mwuga wabo wa Cinema.Ubusanzwe amakuru avuga ko Titi Brown yasurwaga cyane na Nyambo Jesca ubwo yari muri Gereza aho yamaze igihe kingana n’imyaka ibiri.Nambere y’uko afungwa Titi Brown yari azwi mu mbyino zitandukanye haba mu ndirimbo z’abahanzi cyangwa mu bitaramo.
Tariki 18 Mata 2024 nibwo Titi Brown yanyuze kuri Konti ye ya Instagram, agaragaza ko akunda cyane Nyambo ndetse yemeza ko anyuzwe n’uburyo babanye.Ni ubutumwa yemeza ko bwamutwaye igihe kirekire, agamije amagambo meza yabivugamo.