Nyuma y’umwaka wose atandika na page imwe mu gitabo cye NIYO BOSCO agiye gushyira hanze shapitire nshya!

11/12/2023 16:43

Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka Niyo Bosco mu ruhando rwa muzika nyarwanda, nyuma yaho asinyiye amasezerano mashya n’inzu isanzwe ifasha abahanzi barimo Bwiza,ariyo  KIKAC, Niyo Bosco yateguje urutonde rurerure rw’indirimbo zizingiye hamwe agiye gusohora.(EP)

 

Ni nyuma y’umwaka n’amezi atanu nta ndirimbo asohora ngo ice kuri channel ye ya youtube ,kuko indirimbo uyu muhanzi yaherukaga kuri channel ye ari Buriyana yasohotse agikorana na MIE (Murindahabi Irene enterntainment). Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka wa 2022 Nyakanga taliki 23.

Niyo Bosco na Kikac music bateguje  indirimbo nshya ,nyuma yaho Niyo Bosco atandukanye na M.Irene akanyura mu maboko menshi ariko hakabura amurambana ngo amuhe nk’ibyo yabonerega kwa Irene cyangwa binarenzeho.

 

Abakunzi b’umuziki nyarwanda n’aba Niyo Bosco Bose bari bamaze igihe bibaza niba uyu muririmbyi yararangiranye na 2022 cyangwa niba impano ye itazongera kugaragara muri rubanda nyamwinshi bishimiye imikorere ye, icyakora kubera ko Kikac ireberera Bwiza kandi akaba ari umuhanzikazi mwiza mu ruhando rwa muzika ,ntawashidikanya ko Niyo Bosco ari mu maboko meza.

kanda hano urebe ubigenza ute ya NIYO BOSCO

https://youtu.be/FFf1rFtumLk?si=ryAG283_vevaKH92

Advertising

Previous Story

Nyina wa Zuchu yongeye guhishura ko atazi Diamond Platnumz

Next Story

Dore ubobanuro bw’izina Antoinette ,inkomoko , imiterere n’imico y’abaryitwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop