Nyuma y’ibitero byahitanye abakomando bayo M23 yahise ishyiraho amabwiriza akarishye aho igenzura

22/01/2024 10:18

Umutwe wa M23 washyizeho amabwiriza agomba kugenderwaho aho ugenzura harimo amasaha ibikorwa bigomba kuba byafungiweho nyuma y’aho ukomeje kotswa igitutu mu bitero by’indege birimo ibyahitanye abakomando bayo.

Ni amabwiriza yatanzwe ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 mu mpera z’iki cyumweru cyarangiye nk’uko bikubiye mu itangazo ry’uyu mutwe.

Itangazo ryaturutse mu Bunyamabanga bwa M23 rivuga ko aya mabwiriza agamije kubungabunga amahoro n’umutekano by’abaturage bo mu bice bigenzurwa nayo no kubarindira ibyabo.

Iri tangazo rikomeza rigira riti:”Ingendo zose n’ibikorwa byose by’ubukungu n’amateraniro y’amasengesho ; Imodoka zitwara abagenzi na moto , ibikorwa by’ubwikorezi , Butike , utubari , amasoko, insengero ndetse n’ibindi bigomba kujya bihagarara Saa 18H30 z’umugoroba byongere bifungure Saa 6H00 za mu gitondo mu bice byose bigenzurwa na M23 kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza”. [Sc: RadioTv10].

Umutwe wa M23 yashyizeho izi ngamba mu gihe mu cyumweru gishize wahuye n’ibibazo byinshi mu rugamba uhanganyemo na FARDC ifatanyije n’ingabo za SADC bagabye ibitero by’indege byawushegeshe.

Muri ibi bitero M23 yatakaje abasirikare benshi by’umwihariko abakomando babiri ;Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bw’uyu mutwe

 

 

Advertising

Previous Story

Impamvu udakwiriye kwiyegereza umugabo mwatandukanye

Next Story

RIB yataye muri yombi umuyobozi ukomeye ku rwego rw’Intara

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop