Impamvu udakwiriye kwiyegereza umugabo mwatandukanye

22/01/2024 10:00

Lilian Muli yagiriye inama abantu kutajya biyegereza abo batandukanye.

 

Umunyamakuru wamamaye kuri Citizen TV Muli Lilian yatangaje ko atari byiza nagato kwemerera uwo mwahoze mukundana cyangwa mubaha ku kugiraho umwanya.Uyu mubyeyi umaze kubyarana n’abagabo babiri batandukanye , yatanze ubuhamya.

 

Kenshi mu nkuru zacu hano ku UMUNSI.COM , dukunda kugaruka ku nama zabafasha kubaka no kubana n’abantu neza.Ni muri iyo mpamvu twifashishije Lilian Muli wasabye abagore kugendera kure abo bahoze babana bakaza gutandukana.

 

Yavuze ko mu rugendo rwe rwo kubyara abana babiri yahuriyemo n’ibizazane byinshi aho avuga ko mu kugerageza kwiyunga n’uwo batandukanye naho yaharwaniye intambara.Yavuze ko yahaye uwo batandukanye amahirwe ya kabiri ariko nyuma akaza gusanga yari afite undi mugore nawe witeguraga kubyara.

 

Byamuteye umutwe, biramubabaza ku rwego atifuza ko n’abandi bagenzi be banyuramo.Mu magambo ye yagize ati:”Ntuzigere usubirana n’uwo mwatandukanye kuko igisamagwe kidacika aho cyaririye.Abantu ntabwo bahinduka.Gerageza ubwo rimwe ariko ntuzemere kongera kurira ayo warize”.

 

Yakomeje agira ati:”Ushobora gusanga hari undi yateye inda ukabigenderamo.Nakabaye nandika igitabo kuri ibi.Ese muzakigura ? “.

 

Uyu mugore yatangaje ko yababajwe cyane no kurera abana babiri wenyine nyamara afite abo bababyaranye yagerageza no kubaha amahirwe ya Kabiri bikarangira nabi.

 

Advertising

Previous Story

Zuchu yitwaje imodoka kugira ngo avugane na Diamond Platnumz

Next Story

Nyuma y’ibitero byahitanye abakomando bayo M23 yahise ishyiraho amabwiriza akarishye aho igenzura

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop