Inzego z’Umutekano mu Murenge wa Muhima , zataye muri Yombi umunyamahanga witwa Rosemary Niziima uturuka mu gihugu cya Uganda, washakanye n’Umubyarwanda akaba akekwaho gutwika abana be n’amazi ashyushyuye.
Aba ngo batuye mu Kagali ka Kabeza , Umudugudu w’Amahoro , Umurenge wa Muhima , gusa ngo amakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 , uyu mugore w’abana 4 , Abahungu 2 n’abakobwa 2 ngo yatashye abuka inabi maze afata amazi bari bacaniye , ayasuka k’umwana mukuru w’imyaka 14 y’amavuko, amumeneka mu gatuza , abamukurikira abameneka mu mugongo ubwo barimo bagerageza guhunga.
Aba bana bavuga ko yatashye mu ijoro agasanga bari gukata amashu yo guteka Niko guhita abasagararira.Bagize bati:” Yatashye asanga turimo gukata amashu, imbabura yo yari yafashwe, maze dushyiraho amazi ngo amakara adakomeza gupfa ubusa, maze atubwira ko twakase amashu manini cyane, ahita aterura ya safuriya ahita amenaho amazi mugatuza, basaza banjye birutse ahita abamenaho utwari dusigayemo mu mugongo”.
Bakomeza bavuga ko mugitondo cyaho, yabakoresheje imirimo nk’uko bisanzwe ntabajyane kwa muganga ngo babahe umuti ndetse ababwira ko nibagira uwo babibwira arabica ibyabateye ubwoba kuburyo ngo n’ubwo igihe inzego z’Umutekano zahageraga, abana banze gukingura kugira ngo atabakubita.
Gusa ngo umwana mukuru yari yabwiye umuturanyi we arinawe watabaje inzego zibishinzwe kuko yabonaga ibyo mugenzi we yakoze birengeje urugero. Nk’uko bitangazwa na KigaliToday, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandoli Grâce avuga ko abana bihutiye kubajyana kwa muganga.
Yakomeje avuga ko imyitwarire mibi y’uwo mugore ariyo yatumye akora ayo mabi ndetse kuri ubu bakaba bamaze kumushyikiriza inzego zibishinzwe.Yagize ati:” Uyu mugore dusanzwe tumuziho imyitwarire idakwiriye umubyeyi. Twaramuganirije ndetse tumugira inama ngo areke inzoga cyangwa ngo azigabanye arananirana.
Urebye ubona inzoga zaramwangije , ntakibazo kigaragara afitanye n’umugabo we kuko n’ubwo batabana buri munsi , umugabo yishyura inzu babamo , akohereza ibyo kurya ndetse akamenya ubwishingizi bwabo , bakiga n’ibindi by’ingenzi”.
Akomeza agira ati:” Amukuru w’Igihugu Paul Kagame ahora atugira inama yo kunywa nke, ntabwo uyu yigeze atwumva ngo amenye ko afite inshingano za kibyeyi ngo atoze abana be ibyiza.Inama twatanga ni ukongera kwibutsa ababyeyi inshingano zabo, zo gutoza abana , uburere , ikinyabupfura n’imyitwarire myiza ariko bayirebera kubabyeyi.
Uyu mubyeyi Niziima akimara gutabwa muri yombi yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyabugogo , mu gihe abana bo hamaze kuboneka bamwe mu muryango yabo babitaho.