Advertising

Nyamasheke: Urupfu rudasobanutse rw’umugore wapfuye nyuma yo kuryama ari muzima

08/10/2024 08:39

Mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kirimbi, haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umugore witwa Nyirandaberetse Vestine, wabonetse yapfuye nyuma yo kuryama ari muzima. Uru rupfu rwabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Muhororo.

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, avuga ko Nyirandaberetse yari yiriwe mu mirimo ye ya buri munsi, ariko mu ijoro yatangiye kumva aribwa mu nda.

Nyuma yaho, yapfuye mu gitondo cyo ku cyumweru. Uyu muyobozi yavuze ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu, kandi ko umugabo we akiri mu rugo rwe.

Bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu bemeza ko bari basanzwe babanye mu makimbirane, bituma bamwe bakeka ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’ibibazo byo mu rugo. Icyakora, inzego z’Ubuyobozi zirasaba abaturage kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu arwaye no kubana neza mu bwumvikane.

Umurambo wa Nyakwigendera Nyirandaberetse Vestine wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora kugira ngo hakorwe isuzuma ku byamuhitanye.

Isoko: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kwamamara hari igihe bikwica mu marangamutima – Miss Uganda 2024

Next Story

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse mu Rwanda

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop