“Ntabwo nigeze ndyamana n’abagabo” ! Umugore yahawe urwamenyo nyuma yo kuvuga ko atararyamana n’umugabo n’umwe

30/01/2023 18:49

Ntabwo bisanzwe ndetse byafashwe nko kwishongora kubagabo ubwo yavugaga ko atararyamana n’abagabo.Uyu mugore yabaye urwamenyo abantu baramuseka karahava ndetse n’abandi bemeza ko ibyo yavuze ntabwo azi.

Umwe mu bagore bazwi cyane kandi bakunzwe cyane mu byerekeye urukundo witwa ‘Blessing Okoro’, wamamaye nka Blessing CEO, yavuze ko atigeze aryamana n’abagabo kubera amafaranga.Ubusanzwe uyu mugore amaze kumenyerwa cyane kumbuga nkoranyambaga aho akoresha amagambo atuma abantu bacika ururondogoro bakavugishwa kakava.Nyuma yo kwandika aya magambo ntabwo abantu bitaye kubwamamare bwe, bwamuhaye urwamenyo.

Abinyujije kuri konti ye Instagram , imikino ye yahindutse amabara maze abantu bacika ururondogoro , baravuga cyane ndetse batanga n’ibitekerezo by’uko babyumva.Bamwe bavuze ko abeshya bitewe n’uko ngo agaragara abandi bavuga ko n’ubwo yabivuga batabyemera.Uyu mugore akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane , yemeje ko atari abagore bose bigurisha kubera amafaranga cyangwa ikindi kintu kubera kwiyubaha no kwihesha agaciro.

Yemeje ko nk’umugore ahakwiriye kubaho inkomoko y’amafaranga amufasha kwinezeza no kwishima ariko akishimira mu bye ejo ntawe uraza ngo amusabe ko baryamana kubera amafaranga.Yanenze abagore bashukwa n’amafaranga hanze aha avuga ko umugore cyangwa umukobwa w’ukuri adakwiriye kuryamana n’abandi bagabo kubera amafaranga aho yagakoze ngo abone aye bwite avuye mu mvune ze ku giti cye.

Uyu mugore ukoresha amazina ya Blessing CEO kuri Instagram, yagize ati:”Ntabwo ari buri mugore wigurisha kubera amafaranga.Abagore bagira imbaraga bakora cyane kugira ngo bibesheho babesheho n’imiryango yabo.Reka nivugire gutya, ntabwo Blessing CEO, yaryamana n’umugabo kubera amafaranga habe nagato, ntanuwo turaryamana. Bagore mwambare amakamba yanyu ubundi mwirengagize amagambo y’abantu bavuga batazi ibyo mushoboye.Ntabwo abagore bose biruka inyuma y’abagabo.Nabibutsaga ko abagore bamwe bakorera amafaranga yabo dhi !”.

Bamwe mu bagerageje kumusubiza , bavuze ko yigiza nkana na cyane ko yavuze ko atararyamana n’umugabo.Uwitwa Sunshine, yagize ati:”Erega n’uwo musatsi wawe ni mwiza cyanee !” Nyuma ya komeje avuga izindi ndimi. Celebriteslifestyle ati:”Byiza cyane”. Uwitwa Lizzy ati:”Untera imbaraga rwose”. Ese koko yavugishije ukuri cyangwa arabeshya? Ubyumva ute ?

Advertising

Previous Story

Radio imwe yo mu Rwanda yirukanye umukozi uri mu mihango irashinjwa ubwambuzi n’abahoze bayikorera

Next Story

Dore impamvu abagore badakwiriye kurarana amapantaro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop