Icyo Bibiliya yigisha ! Adam yari afite umugore umwe

06/12/2023 07:37

Hari inkuru nyinshi zivuga ko Adam tuzi ashobora kuba yaragize abagore babiri, uwa mbere ngo yitwaga Lilith, ese Koko ibyo bifite ibimenyetso ? Mu nkuru iri kuri iyi website yacu, twakoze ivuga kuri uyu mugore bivugwa ko ariwe mugore wa mbere wa Adam.

 

Muri iyi nyandiko yuyu munsi tugiye kurebera hamwe icyo Bibiliya yigisha. Bibiliya itwigisha ko mbere na mbere habayeho umuntu umwe ariwe Adam waremwe mu giteka ariko Imana ikaza kurema umugore uzamuba hafi muri byose bakaba.

Iyo ni nayo mpamvu abantu muri iyi minsi bashakana bakemeranya kubana mu bibi ndetse no mu byiza.Hari inkuru nyinshi uzumva zivuga ko mbere Yuko Adam agira umugore witwa Eva habaye umugore w’ambere we wanze kumwubaha witwaga Lilith akaba ngo ariwe nyina wamadayimoni.

 

Icyakora izo nkuru zose zivuga kuri uyu mugore nta kimenyetso kigaragaza cyangwa cyerekanwe aho byanditse.Gusa turabizi ndetse biranditse muri Bibiliya ko umugore wa Adam yari umwe ariwe Eva.

 

Ibyo bigaragara mu byanditswe muri Bibiliya.Niba ugirango tujyane neza fata Bibiliya yawe! Soma mu Ntangiriro igice cya 1. Haranditse ngo ” Imana iravuga iti” Tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe, ategeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka mu kirere n’amatungo n’isi yose, n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka. Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurena ifite ishusho yayo”. Uwo muntu wa mbere uvugwa niwe Adam, nuko uwo muntu yita amazina amatungo yose n’ibiguruka mu kirere byose ni nyamaswa zose, ariko ntihaboneka umufasha wari kumubera icyuzuzo.

Nuko Yehova Imana asinziriza cyane wa muntu, maze mu gihe yari asinziriye cyane amukuramo urubavu rumwe, maze aho rwari ruri asubizamo inyama.

Urwo rubavu Yehova Imana yakuye muri wa muntu iruremamo umugore. Uwo mungore niwe Eva. Nuko uwo muntu aravuga ngo noneho uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, Kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye. Uyu azitwa umugore kuko akuwe mu mugabo. Nicyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombo bakaba umubiri umwe.

 

Ubwo umugabo n’umugore we bari bambaye ubusa nyamara ntibyabateraga isoni.Ayo ni amagambo dusanga muri Bibiliya ndetse yerekana ko umugore wa Adam yari umwe ndetse yari Eva.

Source: Bible

Advertising

Previous Story

Diamond Platinumz arashinjwa amarozi ! Umugabo wo muri Tanzania akomeje kuvuga ko iriya ngofero ya Diamond Platinumz idasanzwe

Next Story

Nta muntu wizeye ko papa umbyara ariwe wanteye inda, nanze gukuramo inda kugeza mbyaye umwana ! Umukobwa yavuze inkuru ye maze abantu bagira ubwoba

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop