“Nta Kiremba cyakandagira mu gipadiri” BISHOP Phanny Agaruka ku cyamukuye mu bamasera akishakira umugabo Nyuma y’imyaka 28.

29/03/2023 12:30

Bimwe mu bikunda gutera urujijo mu bantu bibaza niba ubaye ufite imyanya y’ibanga idakora (ikiremba) bakwemerera Kuba Masera cyangwa kuba Padiri cyangwa kwiyegurira Imana? Benshi barabyibaza ariko ibisobanuro bahabwa Bikabatera inyota yo kumenya impamvu nyamukuru ibitera.

NUMUKOBWA EPIPHAN Ni Reveland Bishop mw’itorero Getsemani Ministries. Uyu Mushumba Wahoze ari Mansera kwa padiri muri kiliziya Gaturika akaza ku bivamo akishakira umugabo, yakuye urujijo n’igihu kubibaza ibyo kwinjira mu byo kwiyegurira Imana bafite ingingo zidakora. Bishop Epiphan uzwi nka Bishop Phanny yakuriye inzira ku murima abibazaga niba ibiremba byemererwa Kwiyegurira Imana , cyangwa kujya kuba mansera cyangwa padiri mu Gaturika.

Umunyamakuru yamubajije Ati: “Ese umuntu ufite imyanya y’ibanga idakora cyagwa adashyukwa koko ntibamwemerera kwiyegurira Imana”? BISHOP phanny nawe ati:”Ntihazagire ukubeshya Ntawukorera Imana afite ubusembwa ,Ugomba kuba ufite imyanya y’ibanga ikora neza kuburyo ntakibazo na kimwe waba ifite. Nta nkone Iba mugi Padiri ugomba kuba ufite umubiri ukora neza”.

Bishop phanny wamaze imyaka myinshi ari Mansera kwa Padiri ,yavuze ko igihe cyaje kugera akumva akwiye kwishakira umugabo ari nayo mpamvu yatumye ashinguka mubyo kuba Mansera Nyuma y’Imyaka 28 Ibyo kwiha Imana akabiharira Cardinal Kambana umushumba wa Kiliziya katolika mu Rwanda.

Uyu mu Reveland Bishop NUMUKOBWA Epiphan Yize amashuri anyuranye amategura kuba mansera muri Esipanye , mu Butaliyani na Cameron ayasoje ahita yishakira umugabo mu cyimbo cyo kwiha Imana ariyo mpamvu ikomeye yamuteye kwiga ayo mashuri.

Ubusanzwe abemera Imana babwirwa ko gushaka ari byiza gusa nanone kudashaka bikaba byiza kurenzaho.Byaba byiza aho kudashaka umugore cyangwa umugabo, kurenza uko wamushaka ukabaho ubuzima wicuza.Mu ijambo ry’Imana abakiri abasore bagirwa inama yo kwitondera umwanzuro wo kurongora cyangwa kurongorwa , bagasabwa kubikorana ubwenge bitonze kandi badabuhutse kugira ngo ejo batahava bagira kwicuza kandi urugo rwakabaye ijuru rito umuntu yicaramo akanezererwa ndetse akishimira ko yashatse cyangwa ko afite umuryango we.

Uyu mudamu we yahisemo , gushaka umugabo ava muri gahunda yari yarafashe nambere hose yiyegurira Imana.


Advertising

Previous Story

Abakora umwuga w’uburaya mu mugi wa Kigali barashaka guhindurirwa izina ntibagishaka kwitwa indaya

Next Story

Isabukuru y’ubukwe bwa Beyonce na Jay-Z ibaye mu byago bikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop