“Nshenguwe no kuba nta kana asize” amagambo ya Mama wa Ikirezi Thamara Amusezera ateye ikiniga benshi

13/04/2023 22:41

Gusezera Thamara byabere i Kanombe mu rusengero rwa Miracle center ari naho havugiwe amagambo yiganjemo akomeye cyane cyane ayavuzwe na Mama ubyara Uwonkunda Ikirezi Thamara bwanyuma agiye kumusezera.

Akimara gufata umwanya n’ijambo Mama Thamara yagize Ati:” Ndashima Imana ko ubwo umwana wanjye yajyaga kwiga muri Ukrain Ataguyeyo akaba aguye aho mureba aho kugwa ishyanga, ahari yari kwicwa n’intambara yo muri Ukrain simenye urupfu rwe ,ariko basi Imana ishimwe ko atashye mwirebera n’amaso yange.

mama Thamara akomeza agira Ati: “Thamara yakundanga abantu , Thamara yakundaga imiryango ye ,agakunda abavandimwe be, agakunda gusabana yakundaga abana pe ,Nshenguwe no kuba nta kana asize ngo wenda tujye tukamwibukiraho”. video

Nyuma yo kumusabira mu rusengero inshuti ,imirango abavandimwe bose berekeje aho yagombaga gushyingurwa i Rusororo n’ubundi hasanzwe hamenyerewe.

Bamwe mu bari biganje mu bamuherekeje ni urubyiruko bari bari mu kigero kimwe biganjemo abanyeshuri biganye mu mashuri anyuranye

Nyuma yo kumushyingura no gushyira indabyo kumva ya nyakwigendera ,hakurikiyeho umuhango wo gukaraba nkuko bimenyerewe iyo abantu bamaze guherekeza nyakwigendera .n’ubwo hari mumvura nyinshi ariko ntibyakanze benshi bashakaga kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera.

Reka tuvuge ngo Thamara Ikirezi Aruhukire mu mahoro kandi Imana imwakire

Advertising

Previous Story

Nakundanye n’umukobwa twari duturanye wari uzi intege nke zanjye zose nzakumwereka umuryango dukora ubukwe – Mbega inkuru y’urukundo nziza

Next Story

Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho kubera Kanseri agakusanyirizwa amafaranga ntapfe yagarutse ku mpamvu atapfuye ashimira abarimo YAGO na Shaddboo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop