Advertising

Alliah Cool yitanze arenga Miliyoni yo gufasha abana ba Jay Polly mu masomo

03/31/24 11:1 AM

Isimbi Alliance umaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda yaretse urukundo umuryango wa Jay Polly atanga Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abana be kwiga.

Isimbi Alliance ubusanzwe yashakanye na Gakumba Jean Bosco , ni umubyeyi w’abana 2.Yamamaye muri Filime Rwasa aho yakinaga yitwa Nelly.Ubwo yari mu gitaramo cya Baba Xperience, Allia Cool yitanze agera kuri Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda azafasha abana ba Jay Polly mu bikorwa byo kwiga.

Ibyo gufasha abana ba Jay Polly byaje mu gice cya Kabiri cy’iki gitaramo aho, Platini P yunamiye Nyakwigendera agahamya ko yishimiye kongera kubona abana be.Platini P yateye indirimbo Dream Boyz yafatanyije na Jay Polly maze asaba abantu gufasha abana be.

Platini P yitanze agera kuri Miliyoni 1FRW n’abandi bahita bafata Mikoro bitanga arenga Miliyoni 16 RWF.Uretse Alliah Cool na Bamenya yitanze Miliyoni 1 RWF.

Previous Story

Abahanzi 10 bo muri Uganda bakize kurusha abandi

Next Story

Noopja umuyobozi wa Country record yemereye gukorera umunyempano Ange indirimbo mu buryo bw’amajwi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop