Advertising

NKORE IKI ? : Ku myaka 75 nabonye umugabo unkunda ansaba ko twakorana ubukwe none umwana wanjye yabyanze

27/06/2024 08:12

Inkuru z’urukundo akenshi ziba zitangaje cyane.Nkore iki , y’uyu munsi turagaruka ku mugore w’imyaka 75 wagishije Imana.Ese ari wowe wabigenza ute ?

Umugore hari amaze hafi ubuzima bwe bwose nta rukundo abona ndetse abayeho wenyine kuko abana be bose bari barashatse abandi baramuta asigara wenyine.

Umunsi umwe rero yaje kubona uwo yita urukundo maze , arakundwa koko nawe yumva uko kwitabwaho bimera.Umunsi umwe yabyutse asabwa gukora ubukwe n’uwo musore wamwikundiye.

Akimara kubimubwira ntabwo yazuyaje kuko yahise amwemerera ubundi bajya kwigera ikanzu biza kuba bibi akibibwira umukobwa we maze nawe ahita agisha inama.

Yagize ati:”Mfite imyaka 75, nahuye na Peter ampa urukundo anyitaho mu buryo ntigeze mbona na mbere hose.Umunsi ansaba niba twabana, narishimye cyane , ibineza neza birandenga hanyuma mbibwira umukobwa wanjye.

Nkimara kumubwira yansubizanyije umushiha agira ati, Mama urimo kwishuka wowe ubwawe. Nukuri urashaje wo kwambara agatimba ukibwira ko uri umugeni.Ku myaka yawe , ibi birakabije rwose”.

Yakomeje agira ati:”Umutima wanjye washangutse. Ese mpagarike ubukwe bwanjye na Peter , ikanzu nyisubize? Ndamukunda cyane. Ngaho mungire inama”.

Ese ari wowe wabigenza ute ? Ni iyihe nama wamuha

Previous Story

” Narayigoragoje ariko ngiye kuyivaho” Miss Assiah avuga Kuri Rayon Sport!

Next Story

Umutima warembejwe n’amavunja wogerejwe mu kidendezi cy’urukundo I Inkuru y’urukundo

Latest from Inkuru z'urukundo

Amoko 10 y’urukundo

Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rugaragaza ko urukundo ruri mu moko 10 benshi bitiranya kubera ko batabisobanukiwe: Urukundo rusanzwe: Uru ni urukundo rugaragara
Go toTop