Advertising

” Narayigoragoje ariko ngiye kuyivaho” Miss Assiah avuga Kuri Rayon Sport!

26/06/2024 22:19

Si kenshi  igitsina gore cyiyegurira ibijyanye n’imikino cyangwa kwisiga amarangi kubw’ amakipe kereka nibura iyo bafite inshuti ziyikunda cyane bakabagenderaho.

Mu Rwanda rero si uko,  kuko ikipe ya Rayon Sports ikundwa na benshi bo mu ngeri zitandukanye, ku buryo  kubera iterambere ry’Igihugu, amakuru  asigaye asanga umuturage  aho ari bikarangira yisanze akunda ikipe runaka nk’ibyabaye kuri Missi Assiah.

Mutuyimana Assiah uhatanye mu marushanywa ya Miss Black Africa, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yagaragaje urwo yakunze ikipe ya Rayon Sports ariko ikaba imaze igihe imurisha umutima ku buryo yafashe icyemezo cyo kuyivaho mu gihe yaba ikomeje imyitwarire iri kuyiranga ubu.

Miss Assiah aganira na Hash media empire ikorera kuri Murandasi yagize ati:” Rayon Sports nakuze nyifana pe, ndetse niyo ndi mu bandi usanga ndi kuyiburanira mu bafana bandi makipe, ariko uko iri kwitwara nihatagira igikorwa nzayivaho kuko narayigoragoje kugeza ubwo nafashe icyemezo cyo kuyivaho mu gihe yaba ikomeje kunyima ibyishimo.

Ndasaba abayobozi bayo ngo bagire icyo bakora kuko bitabaye ibyo aba njye na Ba Missi bagenzi banjye bayifana turayivaho”.

KANDA HANO WUMVE MISSI WIHEBEYE RAYON SPORTS

Missi Assiah ni umwe mu bakobwa bahatanye mu marushanywa ya miss Black aho uzegukana iri rushanywa azashyikirizwa akayabo ka miliyoni zisaga  17 kuko ari ibihumbi 15 by’idorari [ $15,000 . Akaba asaba abakunzi ba Rayon sport yihebeye kumuha amahwe  bandika  *182*727*1*11*50*40# ukaba umuhaye amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Black Africa

Missi Assiah Wihebeye Rayon sports ahatanye muri Missi Black Africa
Missi Assiah Wihebeye Rayon sports ahatanye muri Missi Black Africa
Missi Assiah umufana ukomeye wa Murera
Missi Assiah umufana ukomeye wa Murera
Previous Story

Jayz na Beyoncé baryohewe n’ubuzima

Next Story

NKORE IKI ? : Ku myaka 75 nabonye umugabo unkunda ansaba ko twakorana ubukwe none umwana wanjye yabyanze

Latest from Imyidagaduro

Go toTop