Umusore yagaritse ubukwe bwaburaga amasaha bukaba akimenya ko umugeni we yararanye na Pasiteri

26/12/2023 19:50

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni iyi nkuru y’uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya washavujwe nuko umugore we bari gukora ubukwe mu masaha ya mu gitondo, yamenye ko uwo mugore yararanye na Pasiteri bari gutera akabariro ijoro ryose mpaka mu gitondo.

 

 

Mu makuru akomeje gusakara , nuko uyu mugabo yahisemo guhagarika ubukwe bwe igitaraganya akimara kumenya ko umugore we yararanye na Pasiteri ijoro ryose Kandi abizi neza ko ejo bari bafitanye ubukwe bombi.

 

 

Byose ngo byamenyekanye ubwo uyu mukobwa yaburirwaga irengero mu mugoroba, ubwo hakorwaga ishakisha nibwo baje kuvumbura ko yaraye kwa Pasiteri ijoro ryose. Icyakora ubwo yabazwaga impamvu yaraye kwa Pasiteri yavuze ko ari umuco ngo ariko bigenda mu muco wabo.

 

 

Umugabo nyiri umugore we ibyo ntiyabikozwaga by’umuco kuko we yahise ahagarika ubukwe igitaraganya ngo akwiye kumenya neza ibyo uyu mukobwa biteguraga kurushinga yarayemo we n’uyu mu Pasiteri.

 

 

Abakoresha imbugankoranyamaga bose bakomeje kwibaza ni muco ki uha uburenganzira Pasiteri kurarana umugore w’abandi witegura gukora ubukwe mu gihe gito, abantu benshi bakomeje kumirwa.

 

 

 

 

Source: KTN News

Advertising

Previous Story

Rayvanny yahishuye ko yakeneshejwe n’amafaranga yishyuye Diamond Platnumz

Next Story

Njye nkunda abasore bakennye kuko bagira urukundo ! Umukobwa akomeje kuvugisha benshi kubera amagambo yavuze

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop