Clarisse Karasira yashyigikiye Yago

1 year ago
1 min read

Umuhanzi Clarisse Karasira uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko ashyigikiye Yago mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya Mbere.

Uyu muhanzi yakoresheje amagambo akomeye agaragaza ko kuva na mbere hose yamubonagamo impano idasanzwe.

Clarisse Karasira

Clarisse Karasira yagize ati:” Iteka narinziko Yago azavamo umuhanzi kuko twakundaga guhurira mu marushanwa y’umuziki menshi , mu myaka 9 ishize.

Nk’uko abantu bamukunze cyane nk’umunyamakuru rero , nanone akwiriye icyubahiro n’ubufasha nk’umuhanzi utanga icyizere.Mureke tumushyigikire mu gitaramo cye , mu cyumweru gitaha”.

Nyuma yo kubona ubu butumwa Yago yabwakiranye urugwiro , maze abusangiza abamukurikira ati:” Big Energy”.

Go toTop