“Njye na Bruce Melodie nitwe twavuye kure tukaba tugeze kure mu Rwanda” ! Umunyamakuru AIME Niyibizi yivuze imyato

26/04/2023 16:11

Umunyamakuru umaze kuba ubukombe mw’itangazamakuru ryerekeranye n’imikino AIME NIYIBIZI yagarutse ku rugendo rwe kuva afashe icyemezo cyo gutangira itangazamakuru kugeza aho ari ubu.

Aime Ni umunyamakuru uza mu banyamakuru bane(4) bogeza neza umupira ku buryo nawe avuga ko uwamwumvise yogeza ahita amera nkufashwe n’akamashu bituma adasubira kumva andi maradiyo (Radio).

Urugendo rw’uyu munyamakuru mw’itangazamakuru rurimo igisobanuro cy’umuntu ukunda ibyo akora ndetse rukabamo n’isomo kubakiri bato babyiruka biyumvamo impano bikabananira gukabya inzozi zabo kubera impamvu zinyuranye zirimo n’amikoro.

Aime Niyibizi ubu usigaye ujyezweho muba nyamakuru b’imikino mu Rwanda yavuzeko yabaye mu buzima bushaririye, aho yamaze amezi atanu atungwa n’ibiceri 300 k’umunsi icyo gihe ngo nibwo yaragitangira itangazamakuru kuri Radio ya Gare I Rusizi Kampembe.

Ati:” ubundi ukurikije ubuzima nabayemo ntangira Itangazamakuru nibwo Bruce Melodie yabayemo atangira umuziki njye na Melodie Turi mu bantu bavuye kure hashoboka mu Rwanda tukaba tujyeze kure nubwo tugifite urugendo”.

Aime Niyibizi avuga ko n’ubwo yabaye mu buzima bashaririye ngo akunde agere kubyo ashaka no ku nzozi ze, ngo ariko ntaranyurwa kuko ashaka kuba umunyamakuru wa mbere nibura mu Rwanda wogeza neza imikino kuri Radio na Televizi ngo cyane ko akora mu biganiro bikunzwe byambere mu gihugu.

Ati:”Reba nawe nkora mu kiganiro URUKIKO RW’UBUJURIRE RWA SIPORO kuri Fine fm93.1 ikiganiro cya mbere mu gihugu nkora ku ISIBO TV Bench ya Sport ni ikiganiro gica kuri televisio ya 1 mbere ikunzwe mu gihugu ubwo se urumva mbura iki ngo mbe uwa mbere?”.


Aime Niyibizi ubu ni umunyamakuru kuri Fine fm 93.1 akorana na Regis Muramira ,Sam Karenzi , na JADO Dukuze ikiganiro Kiva saa yine (10h00) za mugitondo kikagera saa z’igicamunsi ( 1h00 ).Aime Niyibizi wa Fine Fm 93.1 Ivugira i Kigali Na Bruce Melodie ubu uri muri Nigeria m’urugendo rwo kwagura umuziki, koko nibo bantu bavuye kure mu Rwanda??

Advertising

Previous Story

Ifoto y’umupadiri wagiye kwifatanya n’abasilamu mu gusoza igisibo yavugishije abantu

Next Story

Umunyamideri Moses Turahirwa yatangaje ko byemewe n’amategeko ari umugore aho kuba umugabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop