Advertising

“Njya nkumbura gukoresha ibiyobyabwenge” – Chappell Roan

18/07/2024 15:34

Chappell Roan, umuhanzi w’icyamamare uzwi cyane kubera indirimbo ze zitandukanye, yagarutse ku buzima bwe bwa kera igihe atari yakamenyekana. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru , Chappell yagaragaje ko hari ibintu byinshi akumbura by’igihe yari ataraba icyamamare, harimo gukoresha ibiyobyabwenge no kwishimisha uko ashatse.

Mu bihe bye by’ubuto bwe, Chappell Roan avuga ko yakundaga kumara igihe yisanzuye, atikanga amaso y’abantu cyangwa ibitekerezo byabo. Muri ibyo bihe, ngo yashoboraga gukora ibimushimisha byose nta nkomyi, harimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “Nkumbura cyane ya minsi ubwo nashoboraga gukora icyo nshaka cyose nta muntu undeba cyangwa ngo ambuze. Narikinishaga nk’umwana, ntakimbabaza kandi nkumva nishimye.”

Chappell yakomeje avuga ko ubwamamare bwatumye abaho ubuzima butandukanye cyane n’ubwo yari asanzwe abayeho, kuko ubu agomba kwitwararika cyane ku byo akora byose n’aho ari hose. Gusa nubwo ubu buzima bushya buzana inyungu nyinshi, ngo hari ibintu bisanzwe yakoraga bitamworohera gukora muri iki gihe.Pop star Chappell Roan: 'I don't want to be boring ever'

Avuga ko ubu butumye ashyira ingufu nyinshi mu muziki we, kandi ko ashimira abakunzi be bamushyigikira muri uru rugendo rwe rushya. Chappell Roan arateganya gushyira hanze indirimbo nshya vuba aha, aho yizeza abakunzi be ko bazakomeza kumyurwa n’ibikorwa bye by’ubuhanzi.

Chappell Roan arangiza avuga ko nubwo yibuka ibihe byo mu busore ataramenyekana, yishimira aho ageze n’ibyo amaze kugeraho, kandi yifuza gukomeza guteza imbere impano ye mu buryo bwpse bushoboka.Chappell Roan Looks Back On 2022: 'Casual,' Touring & More

Previous Story

Tandukana n’ibibazo by’umubyibuho ukabije ukoresha rejime ya mbere ihendutse cyane ku Isi

Next Story

Ubwoko bw’amafi , igiciro n’uko ategurirwa kuri El Classico Beach Chez West

Latest from Imyidagaduro

Go toTop