Advertising

Nigeria: Umugore yababajwe n’uko uwamugurije amafaranga yapfuye atamwishyuye

18/06/2024 16:34

Ubusanzwe guha umuntu ideni ni ibisanzwe ndetse bibaho cyane.Si kenshi wakumva umuntu yababajwe n’uko uwamugurije amafaranga yapfuye atayamuhaye nk’uko byababaje uyu mugore wo muri Nigeria.

Amakuru avuga ko kwihangana byanze ubwo uyu mugore yamenyaga ko umuntu uherutse kumuha ideni ry’amafaranga yapfuye , ndetse ngo icyamubabaje cyane akaba ari uko yapfuye atamwishyuye. Nyuma y’ibyumweru 3 yakomeje kumuzirikana.

Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , uyu mubyeyi utigeze avugwa amazina , yagaragaje ubutumwa yandikiranye na nyakwigendera ari nabwo ngo bwamuteye agahinda cyane bigatuma asuka amarira.

Uyu mugore yashyize hanze amagambo uwa mugurije yamubwiye mbere y’uko amafaranga.Ati:”Twari tuburanye ariko kuva ari wowe ntakibazo. Ndabizi uzanyishyura”.

Uyu mugore yavuze ko kuba yapfuye atamwishyuye kandi yari yamubwiye ko amwizeye aribyo byamuteye agahinda gakomeye.

Arimo kugaragaza agahinda yagize ati:”Ijambo rya nyuma wa mbwiye ni ngo nziko uzishyura.Uyu munsi umaze ibyumweru 3 udusize.Ruhukira mu mahoro nshuti”.

Previous Story

GAZA: Inzara n’indwara biri kwica abana, abagore batwite n’abagore bari konsa

Next Story

Umukobwa yari yivuganye umusore bakundana wanze kumuha amafaranga yo kugura imyenda

Latest from HANZE

Go toTop