Nibyo bintu umugabo yicuza mu buzima bwe ! Dore ibintu 4 umugabo yicuza akuze mu buzima bwe

13/11/2023 19:38

Urugendo rw’umugabo, nirwo rugendo ruba rikomeye, muri iyo nzira ye ahura na byinshi ndetse agakoramo amakosa menshi. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku bintu umugabo yicuza mu buzima bwe.

 

DORE IBINTU 4 UMUGABO YICUZA MU BUZIMA BWE IYO AKUZE:

 

 

1.Kwanga kwita ku buzima bwe

 

Iyo umuntu akiri muto akiri Umusore agirwa inama Kenshi ngo yite ku buzima bwe, ngo areke kunywa amayoga menshi ndetse n’itabi, kurya neza ibyubaka umubiri we, kujya kwicuza ariko kubera imyaka arimo akanga kumvira abamugira inama. Ibyo bintu iyo akuze ahura ningaruka mbi bityo akicuza icyatumye yanga kumvira abamugiriye inama akiri Umusore.

 

 

2.Kwanga gukora

 

Ikindi iyo Umusore cyangwa umuhungu akiri mu myaka micye, agirwa inama Kenshi n’ababyeyi be bamubwira gukora cyane ngo azagere kuri byinshi ariko alabyanga kuko aba yumva azakora ejo icyo kintu umugabo arakicuza iyo akuze abona ntacyo yangezeho Kandi yarabwiwe Kenshi gukora cyane akanangira Umutima.

 

 

3.Kwanga kubika cg gukoresha amafaranga menshi

 

Ni Kenshi abantu twese tugirwa inama ngo twizigamire amafaranga azadutunga mu myaka yubukure ariko tukanga, tugakoresha amafaranga menshi mu bintu budafite umumaro, burya ngo iyo ukuze nibwo umenya neza ko kubika cyangwa kuzigama Ari ikintu kingenzi mu buzima bwawe.

 

 

4.Kwirengagiza umuryango

 

Abasore benshi mu myaka yabo ntibakunda kuganira n’ababyeyi babo cyangwa nabo bakunda bahora muri byinshi ariko iyo umugabo akuze atangira gukenera kuganira n’umuryango we rero iyi umugabo akuze yicuza kuba ataraboneye umuryango we umwanya ngo baganire.

 

 

 

 

 

Niba uri Umusore cyangwa umuhungu cyangwa umukobwa uri gusoma ibi, ukaba ukiri muto gerageza ubikosore ugifite umwanya kuko nukura nawe uzatangira kwicuza mu buryo nawe utazi.

 

 

 

 

Source: Newworld

Previous Story

Menya inyamaswa mbi ku kiremwa muntu ukwiye gutinya kurusha izindi

Next Story

Hormonize yabwiye abafana be gushyigikira Anjella wahoze muri konde Gang akagenda amuvuga nabi

Latest from Ubuzima

Banner

Go toTop