Advertising

Hormonize yabwiye abafana be gushyigikira Anjella wahoze muri konde Gang akagenda amuvuga nabi

11/13/23 20:1 PM

Konde Music Worldwide iyoborwa na Rajab Abdul Kahali wamamaye cyane muri muzika ya Tanzania nka Harmonize yasabye abafana be gushyigikira umuhanzikazi Anjella wahoze muri  kondegang yirengagije ibyo uyu muhanzikazi amaze iminsi avuga kuri Konde Music Worldwide.

 

 

Uyu muhanzikazi Anjella n’umwe mu bahanzi bahoze babarizwa muri Konde Music Worldwide, icyakora akaba yaravuyemo mu minsi micye ishize, yavuzeko amazemo igihe kitari gito cyane dore ko mu gihe yamazemo yari amaze kumenyekana muri muzika ya Tanzania.

 

 

Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abafana be gukomeza gushyigikira umuhanzikazi Anjella nubwo atakibarizwa muri Konde Music Worldwide .

 

 

Mu magambo ye yagize ati ” Mwese nizereko muri gukumushyigikira, nta muntu w’intungane ubaho, komeza utere imbere mushiki wanjye, ntawe ishema nawe.”

 

Ibi bibaye nyuma Yuko hashize iminsi yagiye hanze amajwi yuyu muhanzikazi Anjella Ari kuvuga nabi aho yahoze muri Konde Music Worldwide, muri ayo majwi uyu mukobwa Anjella yumvikana avuga ko n’umuhanzi Ibraah usanzwe ubarizwa nawe muri Konde Music Worldwide nawe ashaka kuyivamo.

 

 

 

Source: News Hub Creator

Previous Story

Nibyo bintu umugabo yicuza mu buzima bwe ! Dore ibintu 4 umugabo yicuza akuze mu buzima bwe

Next Story

Yavukanye ururimi runini ! Umugabo n’umugore batewe impungenge n’umwana wabo wavutse adasanzwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop