Group Inyenyeri z’Ijuru igizwe n’abantu 6 bamwe muri bo barubatse abandi ntabwo bari bashinga urugo.Inyenyeri z’Ijuru babarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi SDA Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.
Aba basore bamamaye cyane ubwo bashyiraga hanze indirimbo bise ‘Corona Virus’ ari nayo yambere bashyize hanze dore ko yasohotse muri 2020 mu kwezi kwa Nyakanga tariki 11 aho babanje gushyira hanze amajwi yayo bayikurikiza amashusho yagiye hanze nyuma y’icyumweru kimwe gusa basohoye amajwi nk’uko bigaragara kuri YouTube Channel yabo.
Ni indirimbo yakiriwe neza cyane, kuko irimo ubutumwa bwari buhuye neza n’ubuzima Abanyarwanda n’Isi bari barigucamo kuko bari bugarijwe n’Icyorezo cya Coronavirus cyaje kugenza make.Indirimbo Corona Virus niyo yafunguye umuryango wa Inyenyeri z’Ijuru muri rubanda no mu murimo w’Imana nk’Itsinda dore ko nyuma y’imyaka 3 ikozwe imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.5 [1.5 Miliyon Vews]. Gusa siyo imaze kurebwa cyane kuko mu gihe gito bamaze bafite indirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2.3 kuri YouTube Channel yabo [Inyenyeri z’Ijuru].
Ugereranyije n’abandi batangiriye rimwe umurimo w’Imana na Chorale Inyenyeri z’Ijuru , twavuga ko aribo bageze kure kuko ubutumwa bwabo mu myaka 3 bumaze kugera kuri Miliyoni zirenga 14,520,306 [Total Views] uhereye igihe twakoreye iyi nkuru.
Ni itsinda rikundwa n’abatari bake bakarikundira ubutumwa ritambusa , kwicisha bugufi no kwakira inama zituruka mu nshuti zaryo dore ko zashyizeho ‘Group ya Watsapp’ irimo abatari bake , babashyigikira umutsi ku munsi.
Inyenyeri z’Ijuru bamamaye mu ndirimbo zimaze kuzuza Miliyoni Views kuri YouTube nka ; Urukingo , Corona Virus , Ibihombo na AYIDATAWE ari nayo iziyoboye na Miliyoni 2.3 mu myaka. Kuri ubu aba basore bari gutegura igitaramo cyo gushimirimana kizaba tariki 23 Werurwe ku Itorero babarizwaho rya Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.
REBA HANO VIDEO ZABO ZAKUNZWE CYANE.