“Niba uri umukobwa ukabona umusore ugukura kuriri zuba rya Kigali siga byose umusange” ! Gihozo Nicole

20/07/2023 22:42

Teta Gihozo Nicole Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime wabigize wabigize umwuga yihanangirije abakobwa bangenzi be bazarira babonye abasore bababengutse aho kubasanga bakabazanaho amananiza.

 

Uyu mukobwa wanze kurya imirya yavuze ko abakobwa benshi iyo babona bashagawe n’abasore benshi bacyekako bose ariko bifuza kubarongora ngo nyamara hari n’aba bifuza kubararana ijoro rimwe bakareka, ari nauo mpamvu abagira inama yo kudatinda mu makoni mu gihe habonetse umusore ufite gahunda.

 

Gihozo Teta Nicole Yagize ati:”niba uri umukobwa ukabona umuhungu ugukura kuri iri zuba rya Kigali ,ukabona umuhungu ugukura kuri iyi mihanda ,ukabona arakwizeye akavuga ati uyu muntu agiye kuba ubuzima bwange akakwizera ,mwajya mumategeko ,mutajyayo mukemeranya ko mugiye gukora umuryango, gerageza usige byose ubirekure umusange”.

 

Uyu mwari usanzwe ari umunyamakuru ku Fine fm93.1 ikorera i kigali akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda asanga nta mpamvu zo kubwira amagambo memshi umukobwa ushaka kugira umugore mu gihe wamushimye.

 

Ati” Musore ,niba wakunze umukobwa wijya mu magambo menshi uta umwanya, Mubaze ngo” ese ko nifuza ko wambera umugore wabyemera? Cyangwa uti” nkubonamo umugore mwiza wanyemerera tukibanira? Apana kujya muri byinshi kandi uzi icyo ushaka”.

 

Nicole Teta avuga ko mugihe umusore aje avuga gutyo nta mpamvu y’uko umukobwa yajya kuzarira mumayira yibaza ngo imiryango izabibona gute, inshuti zizabibona gute kuko icyo akwiye kwitaho ari umuryango agiye kubaka.

 

Turi mugihe urubyiruko rw’inshi wumva rudateganya kubaka imiryango mishya bagashyira impamvu k’ubushobozi ,nyamara benshi bakavuga ko burya icyo warya uri umwe mwana kirya muri babiri iubundi mugashakira hamwe icyatuma mwubaka umuryango!.

 

Ese Wumva uzashaka umaze kugira ubushobozi bungana iki?
Ese wumva washaka umugabo ukize bingana iki?

Advertising

Previous Story

Umugabo yasabye umugore we kuzabyara umwana umwe gusa amuteye inda abyara impanga biramubabaza cyane

Next Story

Umusore n’inkumi bafashwe amashusho bari gukora ibiteye isoni kuri moto benshi babifata nk’ubusazi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop