Niba ufite umugabo mwereke urukundo umukuremo inkweto avuye ku kazi umwoze ibirenge ! Umugore yagiriye inama abakobwa n’abagore

05/02/2024 11:29

Justina Syokau wo mu gihugu cya Kenya uherutse gushyira hanze indirimbo ye yitwa “Twendi Twendi” yagiriye inama abagore kujya bereka urukundo abagabo babo.Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nibwo uyu mugore yavuze ko abagore bose aho bari bakwiye kujya bita ku bagabo bakabaha urukundo bakwiye ndetse bakabakunda n’umutima wabo wose.

 

Uyu mugore we ngo yizera ko gutsindira Umutima w’umugabo byose bigendana n’urukundo wereka umugabo wawe, care umuha icyubahiro umuha ndetse ko byose iyo ubikora ntakabuza wigarurira Umutima w’umugabo wawe.Mu magambo ye yagize ati “ mu mwaka ushize wa 2023 bagize umugisha, nejejwe nurushako rwanjye , Niba nawe warashakanye n’umugabo Hera ubu wereke umugabo wawe urukundo.”

 

“Nicyo gihe ngo mwerekane urukundo hagati yanyu, Niba umugabo wawe atashye avuye mu kazi, mukuremo inkweto, umwoze ibirenge ndetsee umuherekeze ajye kuryama, Kandi wibuke gutera imibavu ihumura neza mu cyumba cyanyu. Ita ku mugabo wawe kugeza aguhaye buri cyose wifuza kubera urukundo.”Icyakora uyu mugore yavuze ko muri uyu mwaka turimo wa 2024 adateganya gushyira hanze indirimbo nshya mu minsi ya vuba.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kugurisha utwe twose ngo abonere itike umukobwa bakundana wari ugiye mu mahanga, umukobwa yageze mu mahanga ahita amwanga

Next Story

Abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba muri Congo bagize icyo basaba Leta yabo

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop