Abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba muri Congo bagize icyo basaba Leta yabo

05/02/2024 12:10

Umutwe wa M23 werekanye abandi basirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba basobanura uko bajyanywe mu mirwano banasaba Leta yabo kuganira na M23 kugira ngo ibarekure.Aba basirikare berekanywe na M23 mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko uyu mutwe ubafatiye ku rugamba bafashamo igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi n’uyu mutwe.Muri uku kuberekana , aba basirikare avuze imyirondoro yabo, n’aho binjiriye mu Gisirikare  ndetse n’uburyo bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Adjudant Chef Ndikumasabo Therence akomoka I Mwaro akaba asanzwe ari muri Brigade ya 410 muri Diviziyo ya 4.Yavuze ko ari umugabo wubatse ufite abana 3.Harimo kandi Adjudant Chef Nkurunziza winjiriye igisirikare i Bururi mu 1996, akaba yarakoraga muri Etat Major ya diviziyo 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.Undi ni Coporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi muri 2001 akaba yayoborwaga na Lt Col Niyonkindi  Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana 3.

 

Hari na Premier  Classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111 Brigade ya 110  akaba yaratorojwe i Mutukura ndetse afite umugore hari kandi Premier Classe Ndikumana Merence wo muri Diviziyo ya 410 na Premier Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.Adjudant Chef Nkurunziza yavuze ko bavanywe i Burundi bakajyanwa mu Congo babanje guhabwa impuzankano ya FARDC  ndetse n’ibikoresho , ubundi burira indege yabajeje i Goma.Bakigera i Goma bahise bafata ikamyo aberekeza ahitwa Mushaki.Ati:”Hanyuma duhita tujya ku mapozisiyo ku dusozi dutandukanye kugira ngo turwane n’Abanyarwanda”.

 

Avuga ko mbere yo kujyanwa ku rugamba babanje guhurizwa hamwe n’abandi basirikare bagiye bava ahantu hatandukanye bari hagati y’abasirikare 600 na 700  bayobowe na Lt Col Singirankabo.Abajijwe icyo basaba yagize ati:”Twebwe icyo dusaba ni uko imiryango yacu na Sosiyete Sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugira ngo badusabire , baturekure dusubire mu Burundi”.Kubijyanye no kuba Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yarahakanye ko nta mfungwa z’Intambara z’Abasirikare b’Ababarundi  bafashwe na M23, Adjudant Chef Nkurunziza yasabye uyu mutwe kutabiha agaciro.

 

Ati:”Ahubwo tukayisaba ko igihe Leta y’u Burundi yasaba M23 kuturekura kugira ngo dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi yabyoroshya ikaturekura kuko dusanzwe tuziko yubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye kukuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona nta kibazo gikomeye twagize hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko turiho”.Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare Lt Col Willy Ngoma yavuze ko uyu mutwe witeguye kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi ku bijyanye n’izi mfungwa z’intambara , ukaba wabasubiza igihugu cyabo.

 

ISOKO; Radiotv10

Advertising

Previous Story

Niba ufite umugabo mwereke urukundo umukuremo inkweto avuye ku kazi umwoze ibirenge ! Umugore yagiriye inama abakobwa n’abagore

Next Story

M23 yatangaje amakuru mashya ku rumba ruyihanganishije na FARDC rukomeje kumvikanamo intwaro za rutura

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop