Advertising

Niba udashaka kwibabariza umutima, dore ibintu byingenzi ugomba kubanza kwitaho no kumenya ku muntu mbere yuko umubwira ijambo ‘Ndagukunda’

15/07/2024 21:03

Kenshi mu rukundo hari igihe abantu bahubukira kuvuga ijambo ndagukunda igihe bari kuribwira abo bihebeye bifuza ko babemerera bagasangira urukundo.

Abenshi bumva ko niba ukunda umuntu uba ugomba kugenda ukabimubwira, ubundi nawe akakwemerera mugakundana, ariko nyamara kabone niyo waba ukunda umuntu byo gupfa hari ibintu uba ugomba kwitaho mbere yuko ujya kubimubwira, niba udashaka kuzibabariza umutima.

Bimwe muri ibyo bintu ugomba kwitaho mbere yo kubwira umuntu ko umukunda, ni ibi bikurikira:

  1. Banza umenye neza aho akomoka : Akenshi hari igihe abantu bahura bataziranye nyuma bakaza gukundana, ndetse bakazagera no ku rwego rwo kuryamana. Nyuma yaho bakazasanga bafitanye isano, rero ni byiza kubanza kumenyana n’umuntu byimbitse mbere yuko mwishora mu rukundo.
  2. Banza umenye neza niba uwo mugiye gukundana adakunda kujarajara mu rukundo: Ni byiza kubanza kumenya amakuru ku muntu ushaka guha umutima wawe, kuko hari igihe umuha umutima wawe wose nyamara wowe yaraguhayeho nk’akamanyu gato cyane.
  3. Banza byibuza umenye bamwe mu bantu bo mu muryango we : Niba ugiye gukundana n’umuntu, jya ubanza umenye bamwe mu bantu bo mu muryango we, kabone niyo yaba ari umwe, kuko hari igihe biba ngombwa ko aba ikiraro kibahuza.
  4. Banza umenye inshuti bakunda kugendana : Kumenya inshuti z’umuntu mugiye gukundana, ni byiza cyane kuko bigufasha kumenya imyitwarire ye. Hari igihe wenda uwo muntu yaba agendera mu gatsiko k’amabandi cyangwa k’indaya.
  5. Banza umunye niba uwo muntu adasanzwe afite umugore cyangwa umugabo : Hari igihe ushobora gukundana n’umuntu nyuma ukazicuza usanze afite undi mugore cyangwa undi mugabo.
  6. Banza umunye niba afite abana: Nibyiza kumenya niba umuntu mugiye gukundana yaba yarabyayeho kuko bituma umenya ibyo umubwira bigatuma umenya nibyo ugomba kwirinda kumubwira.
Previous Story

Ibyiyumviro bya Livine Nsanzumuhira Ntambara umunyamakuru wa Umunsi.com watoye bwa mbere

Next Story

Menya ibintu ugomba kwitaho mbere yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu runaka

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop