Kenshi abantu bananirwa kwihanganira irari ryabo ndetse bakananirwa no kwifata, ugasanga rimwe na rimwe bishoye mu bikorwa byo gukora imibonano mpuzabitsina, yewe hakaba n’ubwo bayikora idakingiye.
N’ubwo abantu benshi bananirwa kwifata, ariko hari ibintu by’ingenzi buri muntu aba agomba kurebaho no kwitaho mbere yo gukora imibonano.
1. Banza umenye ko atarwaye SIDA : Niba uri gupanga gukora iki gikorwa n’umuntu runaka, ni byiza ko mubanza kwipimisha buri wese akamenya uko ubuzima bw’undi buhagaze kugirango nawe ubwawe ubashe kwirinda.
2. Banza umenye neza ko adakunda kuryamana n’abagabo benshi : Akenshi iyo umukobwa akunda kuryamana n’abagabo benshi, haba hari ibyago ko ashobora guterwa inda ahandi, ubundi akaba yayikugerekaho.
3. Banza umenye neza ko mwisukuye bihagije mbere yo kugira ibyo mukora : ni ngombwa kumenya neza ko buri wese yakoze isuku ihagije y’umubiri kugirango mutabangamirana cyangwa ngo mwanduzanye indwara ziva ku mwanda.
4. Menya neza ko ufite agakingirizo kazima: ni ngombwa kubanza kumenya neza niba agakingirizo ugiye gukoresha katararangije manda kugirango katabateza ibyago.
5. Banza umenye neza uwo ugiye kubikora nawe niba yujuje imyaka y’ubukure :Muri iki gihe abagabo bamwe na bamwe usanga baryamana n’abana batujuje imyaka ugasanga bisanze mu byago.
6. Banza umenye neza ko nta sano mufitanye : Hari igihe abantu bahubukira kuryamana batarabanje kumenyana neza, nyuma bakazasanga bafitanye isano ikomeye, bagasanga urukundo bari bafitiranye rwari urw’amaraso.
Ibi bintu n’ubyitaho neza mbere yo gukora gikorwa k’imibonano mpuzabitsina, bizagufasha kwirinda ubwawe no kurinda mugenzi wawe.