Umwe mu baharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Congo, yavuze ko niba ibyo Constant Mutamba aregwa bifite aho bihuriye na Politike, akwiriye gushyigikirwa naho byaba ari ukuri koko akaryozwa ibyo yakoze.
Ibi Jean Claude Katende, yabigarutseho asaba ko habamo ubushishozi bukomete ku Birego byatangajwe ko bishinjwa Ministiri w’Ubutabera wari umaze igihe agaragaza imbaraga mu rugamba barimo rwo kurwanya M23/AFC, aho yagiye asaba ko bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 bahanwa n’imitungo yabo igafatirirwa kandi bigakorwa uko.
Constant Mutamba ntabwo yavugaga rumwe n’abarimo Kabila Kabange, Senateri uhoraho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse Mutamba akaba ari nawe wasabye ko yakwamburwa Ubudahangarwa n’ubwo bitari byashyirwa mu bikorwa.
Anyuze kuri X yagize ati:”Ndahamagarira Igihugu cyose kugira ubushishozi no kwitonda. Niba Minisitiri Mutamba yaranyereje amafaranga ya Leta, akurikiranwe. Ariko niba ari ibirego bivugwa n’abyahimbywe n’abanya-politiki bamurwanya cyangwa bamwe mu bakozi b’ubutabera yahagurukiye kuva yagera muri iri minisiteri, tugomba kumushyigikira.”
Uwo mugabo , Katende yavuze ibi nyuma y’aho Vital Kamerhe atangarije ko Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Firmin Mvonde , yasabye uruhushya rwo gukurikirana Minisitiri Mutamba mu nkiko.
Nk’uko byanditse mu ibaruwa y’Umushinjacyaha Mukuru, Mutamba ashinjwa kwishyurwa miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika yahawe na Zion Construction binyuze mu masezerano ya Leta, atakurikije amategeko asaba ko habanza gutangwa ‘no objection’ cyangwa Uburenganzira bwa mbere bwo gutanga isoko.
Mu gusubiza iyo baruwa, Kamerhe yatangaje ko hashyizweho komisiyo yihariye y’Inteko Ishinga Amategeko izumva Minisitiri Mutamba kugira ngo hatangwe ibisobanuro ku byaha bikekwa.
Ibyo bibaye nyuma y’aho Minisitiri Mutamba yari mu rugamba rukomeye rwo kwambura Ubudahangarwa Joseph Kabila Kabande wavuye mu buhungiro akajya gufasha Igihugu cye mu rugamba rwo gushaka amahoro nyuma y’intambara imaze imyaka irenga 30 aho M23 iba irwanira Abanyekongo bahezwa mu Gihugu cyo kubera ivangura bakorerwaga.
Kugeza ubu umutwe wa M23 uri kugenzura ibice nini muri Kivu zombie , arizo ; Kivu y’Amajyepfo na Kivu ya Ruguru aho yashyizeho n’abayobozi bayo muri ibyo bice ndetse ikaba yaratangiye no gukora ibikorwa by’iterambere birimo kubaka imihanda n’ibindi.