Inkuru ikomeje kuvugisha abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’amashusho akomeje gusakara aho umugabo yagaragaye ari gukina n’intare mbese ubona ko bahuje urugwiro.
Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa TikTok ruri mu mazina ya ‘Servalwildlife’, uyu mugabo ukiri muto yagaragaye Ari gukina n’intare mu bwatsi kandi ubusanzwe tuziko intare itagirana imikino yo gukina n’ikiremwa muntu.
Ayo mashusho abantu benshi bakomeje gutangazwa nayo aho uyu mugabo ari gushinjwa amarozi, ngo kuko bidashoboka ko umuntu ashobora gukina n’intare nk’uko yakinaga nayo.
Abantu benshi bakoresha imbugankoranyama bakomeje gushinjwa uyu mugabo amarozi bavuga ko ariyo yakoresheje kugira ngo abashe gukina niyo ntare, ese wowe urabivugaho iki!??
Source: Kenyan report