Edo yahishuye impamvu ituma atifuza umugabo ku myaka 41

25/12/2023 15:12

Umukobwa wamamaye muri Cinema ya Nigeria yatangaje impamvu ituma adashaka umugabo ku myaka 41 y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na Podcast yitwa Toke Makinwa , Ini Edo yemeje ko ku myaka 41 adakeneye gushaka umugabo agaragaza impamvu nyamukuru.

Edo kandi yagaragaje uwo yifuza cyangwa umusore ushobora kumubera umukunzi bakaba banabana nk’umugore n’umugabo.

Edo yavuze ko aba adakeneye ibintu birenze kuwo bakundana uretse ushobora kumwubaha no kumurinda, ashimangira ko kuri we umusore ufite ubushobozi bwo kumuha uburinzi ariwe aba akeneye.

Kuri Edo ngo birenga kuba umugabo afite amafaranga ahubwo bikajya k’umusore ushobora kumuha iby’umutima we urarikira urimo gukemura ‘Challenge’ z’ubuzima”.

Yagize ati:” Ndacyari njyenyine [ Single ] kubera ko ntegereje umugabo unkunda by’ukuri.Ni ibyo gusa kandi njye sinsaba ibya Murenge.Si uko ntabona urukundo kuko gukunda umuntu no gukundwa ni ibintu bibiri bitandukanye.

“Ushobora gukunda umuntu ariko utiteguye kubana nawe.Ahari iyo niyo mpamvu nkiri njyenyine.Sinshobora kuba mu rukundo rubi rwose.

“Niba udashobora kumpa uburinzi bwatuma nkubaha, …. Sinabana n’umugabo ntubaha.Niba udashobora gutsindira icyubahiro cyanjye , ntabwo dushobora kubana.

“Ubwo ntangiye kugusuzugura Kaba kabay.Rimwe na rimwe ntabwo bisaba kuba umuntu afite amafaranga ahubwo ni uburyo ushobora gukunda umuntu no kwita kubibazo.

Advertising

Previous Story

Ni amarozi ! Umugabo yagaragaye yahuje urugwiro n’Intare

Next Story

Dolly Parton yasobanuye impamvu yatumye asimbuza kubyara umuziki

Latest from Imyidagaduro

Go toTop