“Ngurisha amashusho yanjye nambaye ubusa ku bakire kugira ngo mbone amafaranga yo kwita mwana wanjye” ! Tracy

28/01/2024 10:38

Umukobwa witwa Tracy wo mu gihugu cya Kenya wahoze akundana n’umusore witwa Flaqo ariko bakaza gutandukana muri 2023, yatitije imbugankoranyamaga nyuma yibyo yatangaje ku buzima bwe bwa buri munsi.Tracy usanzwe ari umukobwa wabyaye ariko utagira umugabo yatangaje ibintu bikomeje kuvugisha benshi.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko agurisha amashusho ye yambaye ubusa ku ruburwa rwitwa OnlyFans ruzwiho gucuruza amashusho y’urukozasoni.Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru kitwa Plug Tv, uyu mukobwa yavuze ko yisanze mu gucuruza amashusho y’urukozasoni ye bitewe nimbogamizi yagiye ahura nazo mu buzima bwe, ubuzima bukamugora bityo yisanga ari gucuruza amashusho y’urukozasoni ye.

 

 

Yavuzeko amaze imyaka 4 akora uwo mwuga ndetse ko ariho akura amafaranga amufasha kwita ku mwana we ndetse nawe akamufasha kubaho mu buzima bwe bwa buri munsi. Yavuzeko yahisemo gucuruza amashusho y’urukozasoni ye kuko arwaye bityo ko ntayindi mirimo yari gushobora gukora.Icyakora uyu mukobwa yavuze ko nubwo agurisha amashusho y’urukozasoni ye, byose abikora yasinze kuko ngo ntashobora kwifata amashusho yambaye ubusa ari muzima. Agomba kumanza yasinda mbere yo gufata amashusho.

 

 

Uyu mukobwa kandi arasaba ko afashijwe agatangira business yajya imufasha kubona ibimutunga we n’umwana we byamufasha ndetse byatuma ahagarika kujya mu mwuga wo gucuruza amashusho y’urukozasoni ye.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

 

 

 

Advertising

Previous Story

Umugore w’imyaka 48 yafatiwe mu gihuru n’umuhungu w’imyaka 20 abeshya ko uwo mwana yamufashe ku ngufu

Next Story

Yamutamaje ! Umugabo yababajwe no gusanga umwanda mwinshi mu nzu nyamara yasize umugore we mu rugo

Latest from HANZE

Go toTop