Advertising

_______Umuhanzi Mario Ngororero

Ngororero: Mario yasabye urubyiruko gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi arwibutsa umuhamagaro rufite

27/06/2024 21:59

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero, umuhanzi Mario uzwi nka ‘Mario Ngororero’ yabasusurukije mu ndirimbo yise ‘Tora Kagame’ , asaba urubyiruko kuzirikana ‘Igipfunsi’ mu gihe cyo gutora.

Indirimbo ya Mario Ngororero igaragaza neza ibikorwa Leta y’u Rwanda yagezeho mu myaka 30 ishize Igihugu kivuye mu mateka mabi.Ni indirimbo yuje umudiho wacinywe n’abaturage bo muri aka Karere by’umwihariko mu Murenge wa Muhororo ahabereye igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame n’Abakandida Depite bari bitabiriye.

Mu kiganiro yaduhaye, uyu muhanzi yagize ati:”Twe turi urubyiruko kandi tuzi amateka y’Igihugu cyacu, tuzi aho tuzashyira igikumwe mu rwego rwo gushyigikira ibyo twagezeho nk’urubyiruko by’umwihariko”.

Yakomeje agira ati:”H.E Paul Kagame ni impano yacu nk’Abanyarwanda, rero turakora tukiteza imbere kubera umutekano yatugejejeho. Nta mutekano ntacyo twaba tuvuga ubu”.

Mario Ngororero asanga urubyiruko ruri mu buhanzi, uyu ari wo mwanya wo gukoresha inganzo yarwo.

Ati:”Umuhanzi wese, akwiriye gukoresha impamvu ye muri ibi bihe kuko niho ikenewe cyane. Umuhanzi akwiriye kunyuza ubutumwa mu ndirimbo, mu gisigo cyangwa akagikora mu bundi buryo ariko agatanga umusanzu we aho guhora aryamye ategereje ko amatora agera”.

Abakandida Depite bari bahari ni ;
Tuyisenge Joseph wa FPR Inkotanyi ,
Nyabyenda Damian wa FPR Inkotanyi ,
Ayinkamiye Marie Louise wa FPR Inkotanyi na Tuyisingize Anastasia wa PDS yahisemo gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu Matora y’Umukuru w’Igihugu.

Umurenge wa Muhororo wo mu Karere ka Ngororero, ni wo wari utahiwe mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite na ku mwanya wa Perezida, mu Mirenge itandukanye y’aka Karere, kuri ubu bakaba bagiye gutangira kwamamaza muri buri Kagari ariko no mu yindi Mirenge bagerwaho n’abadepite.

_______Umuhanzi Mario Ngororero

Previous Story

Ese wari uziko ibijumba ari umuti ubyimbura , bikanavura kuribwa mu ngingo na Kanseri

Next Story

Mr Ibu agiye gushyingurwa nyuma y’amezi 3 apfuye

Latest from Amatora 2024

Go toTop