Advertising

Ese wari uziko ibijumba ari umuti ubyimbura , bikanavura kuribwa mu ngingo na Kanseri

06/27/24 11:1 AM

Ibijumba bigira amabara anyuranye haba ku gishishwa cyangwa imbere. Ku gishishwa inyuma hari ibijumba bitukura, ibisa umuhondo n’umweru. Naho imbere hari ibisa umweru, umuhondo, orange na mauve.

Uko amabara ahinduka imbere byerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, bivuzeko ibisa na orange cyangwa mauve biba biyifite ku bwinshi kuruta ibisa umweru.

Uretse kuba ibara ryerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, ubusanzwe intungamubiri zirimo ni zimwe.

Akamaro ibijumba bifitiye ubuzima
;

• Kubyimbirwa: Kimwe n’ibirayi, ibijumba nabyo byifitemo ingufu zo guhangana no kubyimbirwa. Ibi biterwa n’uko birimo ya beta-carotene, vitamini C n’umunyu ngugu wa magnesium, bivura kubyimbirwa haba imbere kimwe n’inyuma.

• Asima: Ibijumba bizwiho gutuma amazuru afunguka, kimwe no gutuma ibihaha bikora neza. Ibyo nibyo bifasha mu guhangana na asima.

• Ubudahangarwa: Kuba ibijumba bikize kuri beta-carotene, izwiho kwirukana uburozi mu mubiri, hakabamo vitamini C na B zinyuranye, ubutare na phosphore bituma ibijumba biba ibyo kurya byiza mu kurinda umubiri wawe indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi.

• Bronchite: Ubwinshi bwa vitamini C, ubutare n’indi myunyu-ngugu biri mu bituma iyi ndwara yakira. Ibijumba bituma umubiri wongera ubushyuhe bityo bigatuma umwuka mwiza winjira. Ingaruka nziza rero ni ugutuma bronchite yoroha.

• Kuribwa mu ngingo – Twanabyita rubagimpande: Beta-carotene, magnesium zinc na vitamini B zinyuranye bigira akamaro bifatanyije mu guhangana no kuribwa mu ngingo kimwe no guhururwa mu mitsi.

Unashatse wasiga amazi wabitetsemo mu ngingo ahakurya uburibwe bukagenda nka nyomberi.

• Kanseri: Beta-carotene izwiho kurinda kanseri no gusohora imyanda mu mubiri, nk’uko twabibonye niyo ituma ikijumba kigira ibara runaka bitewe n’ubwinshi bwayo. Iyo ifatanyije na vitamini C rero bituma umubiri uhangana na kanseri zinyuranye, cyane cyane izifata inyama zo mu nda nk’amara, impyiko, porositate, n’urura runini.

• Ibisebe mu gifu: Ibijumba byoroshya ibisebe byo mu gifu. Biterwa nuko harimo vitamini B zinyuranye, vitamini C, beta-carotene, potasiyumu na kalisiyumu. Kandi birwanya impatwe, bikarinda ikorwa rya aside nyinshi bityo bikarinda igifu gutobagurika.

• Diyabete: N’ubwo ikijumba kiryohera nyamara ni ibiryo byiza ku murwayi wa diyabete. Biterwa nuko bifasha umubiri kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso bitewe nuko bituma umusemburo wa insuline ukorwa ku gipimo nyacyo.

• Kuringaniza amazi mu mubiri : Za fibres zirimo zituma umubiri ugumana amazi. Ibi rero bituma umubiri wawe uhorana amazi akwiye bikawurinda umwuma.

• Kongera ibiro: Ibijumba biraryoha. Ubwo buryohe buterwa nuko bikize kuri amidon, ikaba ari ubwoko bw’ibinyasukari. Ibi rero bituma ibijumba biha umubiri wacu ingufu zihagije nuko inyungu ikaba kongera ibiro.

Niyo mpamvu ku muntu unanutse cyane, ukirutse indwara se, ari byiza kurya kenshi ibijumba kuko bifasha kugarura intungamubiri watakaje.

Si ibyo gusa kuko bifasha abantu kureka itabi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge. Ni byiza ku mikorere y’imiyoboro y’amaraso, kuko biyirinda kuzamo ingese. Kuba bifite phosphore nyinshi na beta-carotene ihagije bigirira akamaro amaso n’umutima.

Menya n’ibi!

• Iriya beta-carotene iyo igeze mu mubiri w’ubiriye niyo ihindukamo vitamini A

• Umwana utangiye gufata ifashabere yemerewe guhabwa ibijumba, gusa umuha inombe iseye neza, kandi bicyeya.

• Uko wabiteka kose ntacyo gusa ibyiza ni ibitogosheje hamwe n’ibyokeje.

Ndetse no kubihekenya ni byiza. Naho kubiteka ifiriti byangiza vitamini C bikagabanya vitamini A.

Isoko : Healthline.com

Previous Story

UTB – Rubavu: Umunyeshuri n’abarimu babiri batawe muri yombi

Next Story

Ngororero: Mario yasabye urubyiruko gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi arwibutsa umuhamagaro rufite

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine

Ibyagufasha kwirinda kugona igihe uryamye

Abantu benshi bafata kugona nkindwara cyangwa ingeso y’umuntu, ariko abahanga bavuga ko ibi biterwa n’umwuka udasohoka cyangwa ngo winjire neza mu mazuru, kandi kugona
Go toTop