Friday, May 3
Shadow

NGOMA: Ikamyo yari ipakiye ibigori yakoze impanuka ihitana abantu

Mu karere ka Ngoma habereye impanuka y’imodoka yari ipakiye ibigori.Iyi mpanuka yabereye ahitwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma yerekeza mu Karere ka Rwamagana nk’uko IGIHE cyabitangaje.Batatu bari muri iyi kamyo bahise bapfa.

Ni impanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024, igwamo  umwana w’umuhungu na se n’undi wari uyibereye Kigingi.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazubwa Bwana SP Hamdun Twizeyimana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko mwinshi.Yagize ati:

Urebye ushobora gusanga yaratewe n’umuvuduko mwinshi, aho yabereye ni ahantu hasa nk’ahamanuka, kandi hari iteme, iryo teme barimo bararikora urebye umushoferi asa nk’uwananiwe kuringaniza umuvuduko  bitewe n’uko yamanutse haraguru n’ukuntu yari apakiye aho guca ku iteme ahubwo aca ku ruhande igwamo hasi”.

SP Hamdun yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mbere yo gutangira urugendo ndetse no kwirinda umuvuduko.

Photo/Igihe.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *