“Navuye mu bamasera njya kwishakira umugabo tugeze aharyoshye ansaba gatanya aragenda “ ! Umugore wavuye mu bamasera yasutse amarira

19/02/2023 18:23

Abenshi bumva ko abihaye Imana badashobora gushaka ngo bagire umuryango bitewe n’uburyo baba bariyeguriye Imana ubuzima bwabo bwose bariyemeje kutazava kuri nyagasani.Umugore wabivuyemo akajya kwishakira umugabo yemeje ko yababajwe ndetse ahungabanywa n’umugabo we wamutaye bageze aharyoshye.

Uyu mugore wavuze ko yatewe ikibazo gikomeye ubwo umugabo we yamubwiraga ko amwanze nyamara atamubwira impamvu amwanze uretse kuvuga ngo “ndumva nkwanze” gusa.Yatangaje ko nyuma yo gushakana n’umugabo we , yareze abana be ababera mukaze mwiza kugeza naho bamwe baviriye mu ishuri kubera umugabo we wamwanze kugeza apfuye.

Iyi nkuru yababaje Gerard Mbabazi cyane waganiraga nawe, yatangaje ko yamenetse umutima cyane ndetse akababazwa cyane.Mu mahame ya yatangaje ko kororoka ari ijambo ryavuzwe n’Imana ubwo yaremaga isi.Avuga ko urukundo rw’umugabo n’umugore rukwiriye kubaho kugira ngo babone uburyo bororoka.Yavuze ko umnsi wa St Valantin atari umunsi w’uburaya n’ubusambanyi.

Ati:”Ni umunsi wo kubahana bakamenya aho bavuye ,urugendo bagendanyemo, babyara bikaba ari byiza baba batara byaye nabwo bakamenya ko rwarukundo rukwiriye kubayobora nk’uko Imana iba yarabibategetse mbere yo kubana.Urukundo rw’abantu rusanze , urukundo rwo mu muryango , urukundo rw’abantu babana , njye ntabwo narubonye bitewe n’uburyo nabonaga abantu birirwa barwana, umugabo n’umugore barwana, bituma nanjye nanga urukundo”.

“Icyo gihe numvaga urukundo nifuza rwa Kivandimwe, nta moko , ntanibindi bindi , urukundo rw’abantu basangira urukundo rwiza ntarwo nzabona.Nasomaga ibitabo ariko urukundo nabonaga mu bitabo sindubone, nkibaza niba ari urukundo rw’abazungu gusa”.

Uyu mubyeyi yaje kumva yakwigira mubabikira na cyane ko yabonaga urukundo yifuza ntarwo azabona.”Numvaga urukundo mfite , umuriro w’urukundo wari undimo ntahantu mbona narujyana, mpitamo kuba nakwigira mubamasera.Njye numvaga nakunda abantu bose nkabafasha, nkagira imiryango myinshi nk’uko abamasera babigenza.Numvaga ko gukundana bibaho ariko ejo ugasanga abantu batangiye gutandukana , barigusinda , bari gucana inyuma ugasanga abana babigendera.Mu by’ukuri nagize ubwoba kubera ibyo bikomere”.

“Najyaga mu rukundo nkaruvamo, igihe kigeze cyarageze mfata umwanzuro wo kujya mu babikira nkagenda ntorotse, ariko birangira nabyo mbivuyemo njya gushaka umugabo kubera umugabo twahuye turi kumuhanda nk’abandi bose”.Ubusanzwe urukundo ni umurunga muremure cyane, umurunga ufasha abantu batandukanye gukomeza kubaho neza kandi bubakana.Muri iyi nkuru turabaha ikiganiro cy’uyu mugore mukirebe.

Advertising

Previous Story

“Nakoze mu kabari ndi n’umuririmbyi mu rusengero aho abagabo bakoraga ku mabuno y’abakobwa ndeba“ ! Umurokore Olga yavuze ibyamubayeho ari munzu y’Imana

Next Story

Dore akamaro ka CA + FE + ZI ibinini bikoreshwa mu kongera abagabo ingufu mu gihe batera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop