Nari umusore w’amafuti menshi niruka mubakobwa” ! Pastor Hubert uzwiho gutanga inama zifasha abantu kubaka Ingo nziza yagarutse kubyamuranze mubusore

by
30/08/2023 11:35

Hubert Sugira Hategekimana Umunyarwanda w’inararibonye mumibanire y’ingo n’urushako, yatangaje byinshi mubyaranze ubusore bwe.

 

Pastor Hubert azwiho gutanga inama zifasha abantu kubaka Ingo nziza akoresheje ijambo ry’Imana, Ubumenyi n’ibaruramibare, mukiganiro Yagiranye n’umunyamakuru kuri ‘channel’ ya YouTube yagarutse kubyamuranze akiri umusore.

 

Yagize Ati ” nari umusore w’amafuti nkay’ingurube, nakoraga amafuti menshi pe”. Abajijwe ikintu atajya yibagirwa yakoze cy’amafuti, yagize Ati: “Nakoreye amafaranga menshi nkiri muto, nagiye kugira imyaka 20 mfite imodoka ebyiri” Akomeza agira Ati:”Iyo umeze gutyo uba ufite ibindi bintu byinshi bigukurura, abakobwa, gusohoka cyane, nakundaga utubyiniro cyane kuburyo kuva kuwa Gatanu kugera kucyumweru nabaga nasohotse”.

 

Yakomeje avugako hari ibintu yibuka agasanga byari ubujiji nko Kuba yarishyiragaho amaherena yamabadikano, aho byaje kugera igihe akitiboza amatwi yombi akajya yambara amaherena.

 

Yatangaje uko Imana yaje kumukura muri ubwo bubata bw’utubyiniro akabona akazi kamusabaga gukora muri Weekend, mugusoza ikiganire yavuzeko ashima Imana cyane Kuba yaramukuye mur’ubwo buzima agasobanukirwa n’intego ye y’ubuzima nicyo Imana imushakaho.

Umwanditsi: MK

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Bakobwa mwirinde ibigare ! Kubera ikigare natangiye kuryamana n’abasore mfite imyaka 16 gusa

Next Story

Amakosa akorwa n’abakobwa cyangwa abagore bigatuma bahorama impumuro mbi mu myanya y’ibanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop