“Nari narahigiye kuzarasa abahutu bose bangize nyakamwe iyo hataba Inkotanyi nta numwe uba ukiriho kuko banyishe mpagaze” – Nduwamungu Felix

19/04/2023 10:06

Nyuma y’amahano yabaye mu Rwanda Abatutsi bakicwa bazizwa uko bavutse batarabigizemo uruhare, buri wese wiciwe yagombaga gushaka uko yihorera kuwamwiciye ariko Leta y’U Rwanda ifasha abantu kumenya akamaro k’imbabazi nk’uko byagarutswe ho na Nduwamungu Felix

Mu buhamya bwe Felix yagize ati:” Abagabo baraje ndababona noneho gashiki Kanye (Mushiki we ), kari akana gato gakambakamba , karakambakambye karabasanga ,ubwo umugabo wambere wa gafashe nabonaga ko ntacyo agatwara kuko akana gato cyane twabonaga ntakibazo gafite.Bari bafite amahiri , bafite imipanga ni nkota.Ako kana baragateruye bagashyira hejuru bahita bagatega inkota mbireba n’amaso yanjye na mama ndetse na murumuna wanjye.

Umwana yageze hasi murebye mbona na mama arimo kugenda akambakamba ajya kumureba, uwo mwanya mama wanjye bahise bamukubita ubuhiri burimo imisumari bamukubita mu mutwe, hazamuka mo amaraso , uwo mwanya nahise mfata murumuna wanjye muhirikira munsi y’urugo we baramufata, ndahagarara ndahagarara.

Uwo mwanya bamuteye inkota ifata mu gutwi ihinguka mukundi, yaratabaje agenda yiruka kuko yari atarashiramo umwuka abandi babata mu musarani ngiye kureba ko nakuramo murumuna wanjye, nafashe urwego (Yahise agira agahinda).

Yakomeje agira ati:” Ubu tuvugana , ibikomere mfite ku mutima no kumubiri ni byinshi kuko bagiye bantema kenshi ariko Imana igakinga akaboko.Kuva uwo munsi nagiye nkomeza kubana n’abasirikare cyane ntabakunze ahubwo ngirango nzihorere nkagera kuntego zanjye ndase abantu bose bampemukiye”.

Ubu abantu banyiciye baratashye, bakimara kuvayo nagiye kuabareba mpura n’uwampigaga cyane kurusha abandi.Nagezeyo njya iwa njya kumureba.Kugeza ndashimira Perezida Kagame n’ubwo ntarahura nawe ariko uwampuza nawe namubwira ngo uri umuntu w’umugabo”.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bazize uko bavutse mu 1994, barimo n’umugabo witwa Nduwamungu Felix ufite ubuhamya budasanzwe wagize kubabarira akazi kwiteza imbere akaza kugera ahantu heza mu gihe afite imyaka 33 y’amavuko.

TWIBUKE TWIYUBAKA

Advertising

Previous Story

Sobanukirwa bimwe mu biranga ihungabana n’uburyo wahangana na ryo

Next Story

Sobanukirwa ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop