“Nakuriye mu buzima bubi abaturanyi batunena ngo turwaye amase tukaba no munzu y’itaka” ! Bahavu yahishuye ubuzima bubi yakuriyemo

20/12/2023 14:12

Bahavu Jeanette wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatangaje iby’ubuzima bwe butoroshye yanyuzemo , avuga ko kuva kera yiyumvagamo ubukire.

 

Mu kiganiro yagiranye na Gerard Mbabazi, Bahavu Jeanette, yasobanuye ubuzima bwe bwo mu bwana aho batukwaga n’abaturanyi bakabita Abanyamwanda kugira ngo batagira ibyo babaha rimwe na rimwe bakababwira ko barwaye amase nyamara babeshya.

 

Ngo ibibyatumye akurana imbaraga n’ubushake bwo kumva ko atazaba umukene bituma akora cyane mu buzima bwe.Yagize ati:”Hari ubwo njyanibuka ubuzima butari bwiza nisanzemo, aho twabaga munzu y’igitaka cya kindi kimeramo ibyatsi byabindi bimeraho ikintu kigiye kumera nk’ikijumba cy’umukara”.

Yakomeje avuga ko ikindi  kintu cyatumye agira imbaraga nyinshi zo gukorera ahazaza , ari uko bajyaga munzu y’abandi bakabasohora.Yavuze ko yahise afata umwanzuro ko umwana we atazigera aba muri ubwo buzima.

 

Ati:”Kujya kureba filime munzu y’abandi bakagusohora, ngo uriya mwana aranuka bakagusohora.Ndavuga ngo umwana wanjye ntabwo azajya kureba Television ahandi batazamusohora  gutya.

 

Hari n’ubwo isabune yaburaga wajya nko kwicara muri salon yabandi, ukumva baravuze ngo buriya bwana bunuka amase.Mubakure iruhande rw’abana banjye batabatera ubuheri.Ntabuheri twari turwaye”.

 

Yagaragaje ko ibyo yakorerwaga kuva kera akiri muto byamuryaga ariko akavuga agomba gukora cyane akazihindura amateka we akajya yemerera abandi bana kujya kureba filime iwe mu rugo.

 

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA BAHAVU JEANETTE

Advertising

Previous Story

Umugabo yaguze imiti yongera akanyabugabo ayikubise amaso imutera ubwoba

Next Story

Abagore: Dore ibintu bishobora gutuma ubura imihango kandi udatwite

Latest from Cinema

Go toTop